skol
fortebet

Imikino ya APR FC na Rayon Sports yariteganyije kuba muri Weekend yasubitswe

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryamaze kugira ibirarane imikino ibiri ikomeye yari iteganyijwe kuba mu mpera z’iki cyumweru, harimo uwagombaga guhuza Rayon Sports na Kiyovu Sports ndetse n’uwagombaga guhuza Mukura VS na APR FC.

Sponsored Ad

Ingengabihe y’imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere igaragaza ko ku wa gatandatu ku wa 16 Werurwe hagomba gukomeza imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona, gusa aya makipe twavuze haruguru imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona yari afite yasubitswe.

Impamvu nyamukuru y’isubikwa ry’imikino y’aya makipe, ni uko afite abakinnyi mu kipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura Côte d’Ivoire, mu mukino wa nyuma w’itsinda H mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Ni umukino uzabera i Abidjan ku wa 23 z’uku kwezi.

Itegeko rya FERWAFA ryemerera amakipe yo mu kiciro cya mbere kuraranya imikino yayo, mu gihe afite abakinnyi mu kipe y’igihugu Amavubi. Ibi bivuze ko APR FC ifite abakinnyi 10 mu Mavubi, Rayon Sports ifite batanu na Mukura VS ifite batatu zigomba gutegereza ko abakinnyi bazo bagaruka kugira ngo zibone gukina imikino zizaba zarararanyije.

Uretse imikino y’umunsi wa 21 aya makipe atazakina, imikino y’umunsi wa 22 na yo izayakina ari uko abakinnyi bayo bari kumwe n’ikipe y’igihugu bakubutse i Abidjan.

Nyuma y’umunsi wa 20 wa shampiyona, APR FC iyoboye urutonde n’amanota 48. Irarusha Rayon Sports na Mukura VS ziyikurikiye amanota ane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa