skol
fortebet

Imodoka yataye umuhanda yinjira mu rugo rw’umutoza wungirije wa APR FC Bizimana Didier [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2019

Sponsored Ad

Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yataye umuhanda yinjira mu rugo rw’umutoza wa 3 wungirije wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi,Didier Bizimana isenya urupangu ariko ku bw’amahirwe nta muntu wakomeretse.

Sponsored Ad

Uyu mutoza uri kumwe n’ikipe ya APR FC igomba gukina na Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu,yatewe n’iyi modoka itwara imizigo yataye umuhanda,igonga urupangu rw’urugo rwe ruherereye I Nyamirambo, ariko ku bw’amahirwe nta muntu yigeze ikomeretsa cyangwa ngo ihitane.

Didier Bizimana arazwi cyane mu ikipe ya APR FC,kuko yayikiniye igihe kinini ari myugariro ukomeye ndetse ayifasha kwegukana ibikombe byinshi bya shampiyona na CECAFA.

Didier Bizimana w’imyaka 43, yakinnye mu ikipe ya APR FC (2004-2005) mbere yo kugana muri SVN mu Buholandi (2006-2007) gusa yanaciye mu ikipe ya Mukura Victory Sport y’i Huye.

Bizimana yari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi yitabiriye imikino y’igikombe cy’isi cy’ingimbi (U-20) cyabereye muri Qatar mu 1995. Yakiniye ikipe y’igihugu cy’u Burundi (Senior) kuva mu 1998-2003 akinamo imikino 14 abatsindira ibitego bitatu (3).




Ibitekerezo

  • Simbona yarimuzaniye ibitoke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa