skol
fortebet

Impamvu Amavubi agomba gutsinda umukino w’uyu munsi byanze bikunze

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Amavubi aherereye mu mikino ya CHAN 2018 iri kubera mu gihugu cya Maroc ndetse kuri uyu munsi arakina umukino wa kabiri wo mu itsinda C,urayihuza na Equatorial Guinea nyuma yo kunganya 0-0 na Nigeria mu mukino wa mbere. Amavubi arakina saa 21h30 na Equatorial Guinea ashaka kwiyongerera icyizere cyo kwerekeza mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza nyuma yo gukina umukino waranzwe no kugarira cyane banganyije na Nigeria.
UMURYANGO wabateguriye impamvu z’ ibanze zigomba gutuma ikipe (...)

Sponsored Ad

Amavubi aherereye mu mikino ya CHAN 2018 iri kubera mu gihugu cya Maroc ndetse kuri uyu munsi arakina umukino wa kabiri wo mu itsinda C,urayihuza na Equatorial Guinea nyuma yo kunganya 0-0 na Nigeria mu mukino wa mbere.

Amavubi arakina saa 21h30 na Equatorial Guinea ashaka kwiyongerera icyizere cyo kwerekeza mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza nyuma yo gukina umukino waranzwe no kugarira cyane banganyije na Nigeria.

UMURYANGO wabateguriye impamvu z’ ibanze zigomba gutuma ikipe y’igihugu Amavubi itsinda umukino w’uyu munsi.


1.Gutsinda birafasha Amavubi kwiyongerera amahirwe yo kwerekeza muri ¼

Amavubi yanganyije umukino wa mbere na Nigeria bituma abakinnyi babona ko bishoboka kwerekeza mu mikino ya kimwe cyane ko Libya yari yanyagiye Equatorial Guinea ibitego 3-0 mu mukino wari wabanje.

Ikipe ya Equatorial Guinea niyo kipe iri ku rwego rwo hasi ugereranyije n’andi makipe ari muri iri tsinda ndetse birasaba Amavubi imbaraga nyinshi kugira ngo abashe gutsinda uyu mukino mbere yo gukina na Libya.

Amavubi ntiyakwizera ko azatsinda Libya ku mukino usoza iri tsinda niyo mpamvu agomba gushaka amanota 3 kuko byazaborohera kubona inota 1 Libya itsinze Nigeria uyu munsi.

2. Kwigarurira imitima y’Abanyarwanda

Amavubi ahora afitiye umwenda abafana kuko ni kenshi baba bayitezeho gutsinda ariko bikarangira abatengushye,bityo umukino w’uyu munsi uratuma abafana batakaje icyizere bongera kugaruka ndetse bakomeza kubafatira iry’iburyo mu mukino wa Libya bazasorezaho.

3.imyiteguro bakoze yari ihagije

Amavubi nta rwitwazo yabona aramutse atsinzwe umukino w’uyu munsi kuko yabonye imyitozo ihagije guhera mu mikino ya CECAFA aho bayikoresheje nk’imyitozo ndetse mbere yo kwerekeza muri Maroc bakoze umwiherero w’iminsi 10 muri Tuniziya aho ndetse bakinnye imikino 2 ya gicuti n’unsi wa Sudan bakinnye iminota 40 gusa.

4.Amavubi arahabwa amahirwe yo kwitwara neza kuri uyu mukino

Nyuma y’umukino wa mbere Amavubi yanganyije na Nigeria 0-0, benshi bahise babona ko iyi kipe ishobora kwitwara neza muri uyu mukino cyane ko Equatorial Guinea yanyagiwe na Libya ibitego 3-0 mu mukino wa mbere.

Kubera icyizere abanyarwanda bafitiye Amavubi muri uyu mukino,bigomba gutuma bitwara neza ndetse bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ntibatetereze abafana babo.

5.Intego bajyanye muri mikino

Ikipe y’igihugu Amavubi yajyanye muri iyi CHAN intego yo kurenga Amatsinda,bityo uyu niwo mwanya mwiza babonye wo guharura inzira yo kubafasha kugera ku ntego zabo kuko hagati ya Libya na Nigeria hagize itsinda n’Amavubi agatsinda byatuma akina umukino wa nyuma asabwa kunganya gusa kugira ngo agree mu mikino ya ¼.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje ko uyu munsi arahindura imikinire ndetse araza gusatira cyane ko mu mukino wa Nigeria yagerageje kugarira yirinda gutsindwa umukino ufungura.

Mu kiganiro kapiteni w’Amavubi Bakame yagiranye n’abanyamakuru yababwiye ko we na bagenzi be barinjira muri uyu mukino bashaka igitego ndetse bose bifuza gutsinda uyu mukino.

Umukino urahuza Amavubi na Equatorial Guinea urabera mu mugi wa Ibn Batouta iherereye mu mugi wa Tangier guhera saa 21h30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa