skol
fortebet

Impamvu 3 zikomeye zatumye Amavubi asezererwa mu mikino ya CHAN

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri,nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yasezerewe mu mikino ya CHAN 2018 itsinzwe na Libya igitego 1-0 mu mukino wa 3 wo mu itsinda C. Benshi mu banyarwanda bari bategereje kureba uko abasore babo bari bubyitwaremo cyane ko basabwaga kunganga kugira ngo babashe kwerekeza mu cyiciro gikurikiraho aho byasabye Libya gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo ibone igitego cyabonetse mu minot y’inyongera gitsinzwe na Elmutasem Abushnaf ku munota wa 3 w’inyongera cyane ko bari (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri,nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yasezerewe mu mikino ya CHAN 2018 itsinzwe na Libya igitego 1-0 mu mukino wa 3 wo mu itsinda C.

Benshi mu banyarwanda bari bategereje kureba uko abasore babo bari bubyitwaremo cyane ko basabwaga kunganga kugira ngo babashe kwerekeza mu cyiciro gikurikiraho aho byasabye Libya gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo ibone igitego cyabonetse mu minot y’inyongera gitsinzwe na Elmutasem Abushnaf ku munota wa 3 w’inyongera cyane ko bari bongeyeho iminota 4.

Umuryango wabateguriye impamvu nyamukuru zatumye aba basore basezererwa muri iyi mikino batarenze umutaru nubwo bari bafite intego yo kugera muri kimwe cya kabiri.

1.Kugarira Cyane
Uwavuga ko Amavubi yakanze umunyezamu wa Libya yaba abeshye kuko kuva umukino utangiye kugeza urangiye Amavubi yugariye bikomeye ndetse akomeza kugaragaza ko nta bushake bwo gusatira afite kugeza atsinzwe igitego ku munota wa nyuma.

Uko ikipe ikomeza gutinza umukino no kugarira cyane bituma abakinnyi bamwe bava mu mukino bikarangira igitego cyinjiye.

2.Ba rutahizamu bari ku rwego rwo hasi

Uretse kuba ikipe ya Libya yatsinze Amavubi,ba rutahizamu b’Amavubi nta bushobozi bigeze bagaragaza muri iyi mikino kuko mu mikino 3 Amavubi yakinnye,yatsinze igitego 1 nacyo cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry.
Iyo udafite abakinnyi batsinda ibitego,uba umeze nk’umusirikari ugiye ku rugamba nta masasu afite kuko uba witeze ibitangaza gusa.

3.Kujyana mu kibuga intego imwe
Mu mukino wa nimugoroba benshi mu banyarwanda babonye ko intego imwe rukumbi Amavubi yari afite ari ukubona inota rimwe,ariko urebye imikinire ya Libya nimugoroba yari ikipe Amavubi yari guhangana nayo iyo ashirika ubwoba bagakina.

Guhera ku munota wa mbere bugarira,byatumye Libya ibona icyo Amavubi agamije niko kuyotsa igitutu ndetse birangira igeze ku ntego zayo.

Urebye iminota 80 y’umukino Libya yari ikipe nayo idakanganye cyane gusa iminota 10 ya nyuma yokeje Amavubi igitutu birangira igitego kibonetse.

Amavubi yaraye asezerewe muri CHAN nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 3 mu itsinda C ryayobowe na Nigeria n’amanota 7,Libya yabaye iya 2 n’amanota 6 mu gihe Amavubi yatahanye amanota 4,Equatorial Guinea itahana 0.

Ibitekerezo

  • Ahaahaa wakwanga gukinisha abakinnyi bazi umupira se ukagira ngo uratsinda Muhadjiri apfiki na Hey

    Ntimukajye muvugs ibyo mutazi. Urebe neza kuri youtube uko igitego cyagiyemo: igihungs cyatumye abakinnyi bose birunda k’ufite umupira wari hafi yaho baterera penalty basiga aba libya bonyine muri surface

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa