skol
fortebet

Impamvu APR FC yafatanye uburemere umukino wa Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yashyize ingufu mu mukino wa Rayon Sports mu rwego rwo kwihimura kuri Rayon Sports iherutse kuyitsinda mu mukino wa super cup ibitego 2-0,wakinwe inshuro 2 kubera ikibazo cy’umuriro. Ikipe ya APR FC nta mahirwe ifite yo kwegukana igikombe cy’intwali kuko ifite inota rimwe mu mikino 2 iheruka gukina,byatumye ihitamo gutegura bikomeye umukino wa Rayon Sports kugira ngo yiyunge n’abafana bayo ndetse yigarurire icyubahiro. Ikipe ya APR FC yagerageje kwiyubaka igura abakinnyi (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yashyize ingufu mu mukino wa Rayon Sports mu rwego rwo kwihimura kuri Rayon Sports iherutse kuyitsinda mu mukino wa super cup ibitego 2-0,wakinwe inshuro 2 kubera ikibazo cy’umuriro.

Ikipe ya APR FC nta mahirwe ifite yo kwegukana igikombe cy’intwali kuko ifite inota rimwe mu mikino 2 iheruka gukina,byatumye ihitamo gutegura bikomeye umukino wa Rayon Sports kugira ngo yiyunge n’abafana bayo ndetse yigarurire icyubahiro.

Ikipe ya APR FC yagerageje kwiyubaka igura abakinnyi bakomeye baturutse hanze barimo Iranzi Jean Claude, Savio Nshuti Dominique na Mugiraneza Jean Baptiste Migi ndetse byitezwe ko baragira uruhare runini kugira ngo ikipe ya APR FC yihimure kuri mukeba.


Ikipe ya Rayon Sports niyo yitwaye neza mu mikino iheruka ubwo yatsindaga APR FC mu mukino w’igikombe cy’Agaciro igitego 1-0,ndetse iyisubira muri Super Cup iyitsinda 2-0.

Umwaka wa 2015-2016 ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports inshuro 3 ndetse yayitwaye igikombe cy’intwari cy’umwaka ushize iyitsinze igitego 1-0.

Ikipe ya Rayon Sports niyo uyoboye nyuma y’imikino 2 y’iki gikombe cy’intwali n’amanota 4 aho ikurikiwe na Police FC ifite amanota 3 AS Kigali ifite 2 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa nyuma n’inota 1.

Rayon Sports irasabwa gutsinda APR FC kugira ngo itware igikombe cyangwa Police FC na AS Kigali zikanganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa