skol
fortebet

Impamvu Arsene Wenger yatandukanye n’umugore we yamenyekanye

Yanditswe: Saturday 21, Apr 2018

Sponsored Ad

Gukunda akazi ko gutoza ikipe ya Arsenal byatumye umutoza Arsene Wenger abeshya umugore we wari waramubuze ko azasezera nyuma y’imyaka 5,birangira yikomereje akazi yatangaje ko azavaho mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutangaza ko azasoza urugendo rwe rwo gutoza Arsenal mu mpera z’uyu mwaka w’imikino,ibinyamakuru byinshi byatangiye kugaruka ku buzima bwa Wenger ndetse bitangaza ko yakundaga akazi ke kurusha umuryango we kuko katumye atandukana n’umugore we bari bamaranye igihe witwa Annie Brosterhous.

Wenger yakundanye na Brosterhous mu ntangiriro z’umwaka wa 1990,urukundo rwabo rukomeza gukura kugeza ubwo babyaranye umwana w’umukobwa witwa Lea Wenger wavutse mu mwaka wa 1997.

Wenger yatandukanye n’umugore we Brosterhous mu mwaka wa 2015

Brosterhous wahoze ari umukinnyi wa Basketball mu ikipe y’Ubufaransa yitabiriye imikino olimpiki muri za 90,yakundanye na Wenger baza gutandukana mu mwaka wa 2015 bapfuye kutizerana.

Wenger yabanaga n’uyu mugore we nzu ye yo mu mugi wa London aho bamaze igihe babana badasezeranye kugeza mu mwaka wa 2010 ubwo bemeraga gusezerana.

Wenger yakundaga kuzana umwana we mu kazi akiri muto

Kubera gukunda akazi cyane,byatumye aburira umwanya umugore we ndetse inshuro nyinshi yagiye amubeshya ko ari hafi gusezera kugira ngo babane bishimye bikarangira aryohewe n’akazi.

Mu kiganiro Wenger yigeze kugirana n’itangazamakuru mu mwaka wa 2008 yabwiye umugore we ko azasezera nyuma y’imyaka 5 biza kurangira akomeje akazi byatumye umugore we ajya mu nkiko asaba ubutane.

Yagize ati “Imyaka 10 ishize nabwiye umugore wanjye ko ngiye gukora imyaka 5 ngasezera ariko ndacyari hano.Biba bigoye kubona umwanya wo guhura n’umuryango kubera akazi tugira.Mu kazi kacu duhora tugenda niyo mpamvu biba bitoroshye guha umuryango ibyo wifuza.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Wenger yatandukanye n’umugore we burundu nyuma yo kumushinja kutamuha umwanya ndetse no kumuca inyuma aho byavuzwe ko Wenger yishakiraga abakobwa bakiri bato.

Wenger afite umwana umwe w’umukobwa Lea Wenger w’imyaka 20 warangije muri kaminuza ya Cambridge mu mwaka ushize.

Ibitekerezo

  • Ni uwubwenge!

    Ni uwubwenge!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa