skol
fortebet

Impamvu Casa Mbungo Andre yatakaje akazi ko gutoza Rayon Sports bari bumvikanye yamenyekanye

Yanditswe: Thursday 27, Dec 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo,Taliki ya 26 Ukuboza 2018, nibwo byavuzwe mu binyamakuru bitandukanye ko Rayon Sports yamaze kumvikana na Casa Mbungo Andre ngo asimbure Robertinho warangije amasezerano agasaba ubuyobozi umushahara w’umurengera kugira ngo ayongere, bikaza guhinduka ku munota wa nyuma.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaganiriye na Casa Mbungo Andre ku gicamunsi ndetse bemeranya ko agomba guhabwa umushahara wa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ariko uyu mugabo wahoze atoza Kiyovu Sports yavuze ko atiteguye guhita asinya ataraganira n’umunyamategeko we,asaba umwanya wo kwiga ku masezerano kandi Rayon Sports ikeneye umuntu uhita atangira akazi.

Robertinho utifuza kuva muri Rayon Sports yakoresheje imyitozo ku munsi w’ejo

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abivuga,saa kumi na cumi n’itanu abahagarariye Robertinho bahamagaye perezida Muvunyi Paul bamubwira ko bemeye kugabanya umushahara basabaga ndetse bemeye uwo bahabwaga Casa Mbungo baba bamufashe ku nda batyo.

Casa Mbungo akimara guhabwa amasezerano ngo ayasome, abahagarariye Robertinho bahise bahamagara perezida Muvunyi bamubwira ko bemeye kugabanya umushahara basabaga ukava ku bihumbi 6,500 by’idolari $ (asaga miliyoni eshanu n’igice mu mafaranga y’u Rwanda ku kwezi) bakagera ku bihumbi 4,500$ (agera kuri miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda).

Ku munsi w’ejo Taliki ya 26 Ukuboza 2018,abayobozi ba Rayon Sports bahagarariwe na Perezida, Paul Muvunyi, bamaze amasaha abiri n’igice bumvikana na Cassa Mbungo André bifuzaga guha umushahara wa 1 200 000 Frw ariko we abasaba miliyoni ebyiri z’amanyarwanda,baremeranya ariko Casa aza guhura n’uruva gusenya kuko abahagarariye Robertinho bahise bahamagara, bemera kugabanya umushahara ,ndetse biravugwa ko uyu munsi barasinya amasezerano mashya y’amezi 6.

Nyuma y’imyitozo yok u munsi w’ejo,Robertinho yabwiye abanyamakuru ko atigeze yifuza kuva muri Rayon Sports kandi yiteguye kuyigumamo kuko nta gitutu afite.

Yagize ati “Icyo navuga nkunda Rayon Sports kandi nizeye kuyigumamo.Ibiganiro byanjye n’ubuyobozi uyu munsi byagenze neza. Nta kibazo cy’amasezerano mfite kuko ni igihe kitaragera gusa. Twakoze akazi keza mu mezi 6 maze muri Rayon Sports.Mfite Perezida umfitiye icyizere,abakinnyi banjye ni beza.Ndifuza kuguma muri Rayon Sports.”

Robertinho azajya ahabwa ibihumbi 3 by’amadolari na Rayon Sports hanyuma uruganda rwa SKOL rutera inkunga iyi kipe rwongereho igihumbi na magana atanu asigaye.

Rayon Sports igiye kuzanira Robertinho abatoza bo kumufasha barimo Saidi Abedi Makasi uzamwungiriza,Thomas Higiro w’abanyezamu ndetse bazashaka umutoza wongera ingufu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa