Kigali

Impamvu Cristiano Ronaldo yanze kwitabira ubutumire bwa Portugal mu mikino y’ibihugu yamenyekanye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 September 2018 Yasuwe: 2499

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yanze kwitabira imikino mpuzamahanga igihugu cya Portugal kiri gukina kubera igitutu ariho cyo kuba amaze imikino 3 yose ataratsindira Juventus igitego kugira ngo akaze imyitozo yongere kubona izamu.

Cristiano Ronaldo yagaragaye mu myitozo ikarishye ku munsi w’ejo na bagenzi be nyuma yo kubwira umutoza wa Portugal ko atazagaragara mu mikino y’ibihugu Portugal ifite,kugira ngo abashe kuzamura urwego rwe azacecekeshe abatangiye kumwibasira mu mikino Juventus ifite mu minsi iri imbere.

Ari kumwe n’umutoza Massimiliano Allegri n’abandi bakinnyi batahamagawe mu bihugu byabo,Cristiano Ronaldo yakoze imyitozo ku munsi w’ejo kugira ngo Serie A nigaruka azatsinde ibitego dore ko mu mikino 3 atarabona inshundura.

Ronaldo yasohotse ku mukino wa Parma baheruka gutsinda 2-1 ababaye,kuko yakoze ibishoboka byose agashaka igitego bikarangira kibuze.

Muri iyi mpeshyi nibwo Cristiano yafashe umwanzuro watunguye benshi wo kuva muri Real Madrid yari amazemo imyaka 9 akerekeza muri Juventus aguzwe akayabo ka miliyoni 100 z’amapawundi,ariko kugeza ubu ntarabasha kwisanga muri iyi kipe ngo abone ibitego nkuko yabitsindaga.

Ronaldo yitoje gutera mu izamu ndetse agerageza kuzura ubuhanga afite bwo gutsinda ibitego kugira ngo yigarurire imitima y’abakunzi ba Juventus nkuko yabikoreye abafana ba Real Madrid.

Portugal idafite kapiteni wayo Cristiano Ronaldo yaraye inganyije na Croatia igitego 1-1 ndetse iri kwitegura umukino wayo wa mbere mu irushanwa rishya rya UEFA Nations League izahuramo n’Ubutaliyani ku wa Mbere.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jose Mourinho yashatse gukubita umutoza wungirije wa Chelsea nyuma yo...

Umutoza wa Chelsea,Jose Mourinho yababajwe n’ukuntu umutoza wungirije wa...
20 October 2018 Yasuwe: 1281 0

Paul Pogba yatangaje umukinnyi umurusha umupira muri Premier...

Umukinnyi Paul Pogba ukina hagati mu ikipe ya Manchester United,yatangaje...
20 October 2018 Yasuwe: 2862 0

Buffon yatangaje ikipe atifuza ko PSG yahura nayo ku mukino wa nyuma wa...

Umunyezamu wa Paris Saint Germain, Gianluigi Buffon yatangaje ko atifuza ko...
20 October 2018 Yasuwe: 1529 0

APR FC yatangiye neza AZAM Rwanda Premier League 2018/2019

Hakizimana Muhadjiri na APR FC batangiye neza AZAM Rwanda Premier League...
19 October 2018 Yasuwe: 1977 0

Wayne Rooney yatangaje bimwe mu bintu abantu batari bazi kuri Manchester...

Wayne Rooney yatangaje ko umutoza Sir Alex Ferguson atigeze na rimwe...
19 October 2018 Yasuwe: 1506 0

Umukunzi wa Neymar yavuze ko bongeye gutandukana

Umunyamideli ukomoka muri Brazil, Bruna Marquezine yatangaje ko yongeye...
19 October 2018 Yasuwe: 1600 0