skol
fortebet

Impamvu Kagere Meddie yishimira igitego apfutse ijisho rimwe yamenyekanye

Yanditswe: Friday 09, Nov 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Simba SC n’ikipe y’igihugu Amavubi Kagere Meddie ukunze kwishimira igitego apfutse ijisho rimwe,abiterwa ni uko hari abantu bavuze ko ari umusaza bituma iyo atsinze igitego abereka ko niyo yaba afite ijisho rimwe bitamubuza kunyeganyeza inshundura.

Sponsored Ad

Kagere ukomeje kwemeza benshi mu bakunzi ba ruhago muri aka karere k’Africa y’Iburasirazuba ko ari rutahizamu uryana,yababajwe ni uko bamwe mu bakunzi ba ruhago bamwise umusaza kandi ari umusore w’intarumikwa utaha izamu uko bwije ni uko bukeye,azana ubu buryo bwo kwishimira igitego ahishe ijisho rimwe ngo abereke ko bibeshye.

Meddie Kagere ukunze kwishimira igitego apfutse ijisho rimwe

Abafana bamwe ba Simba SC bibasiriye uyu rutahizamu ubwo yayisinyiraga muri Kamena uyu mwaka avuye Gor Mahia yo muri Kenya, bashidikanya ku bushobozi bwe ndetse banemeza ko ashaje nta cyo azafasha iyi kipe,bituma azana azana ubu buryo bwo kwishimira igitego mu rwego rwo kubereka ko niyo yaba ahumye ijisho rimwe atabura gutsinda ibitego.

Kagere Meddie yishimiye igitego yatsindiye Amavubi kuri Cote d’Ivoire muri ubu buryo,bituma abanyamakuru bo mu Rwanda bamubaza ubusobanuro bw’ubu buryo yishimiramo igitego avuga ko ari ibanga.

Ibitekerezo

  • C’est bizarre!Kandi birasekeje.Binyibukije aho bible ivuga ko mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3,umurongo wa 13,abamugaye bose,hamwe n’abahumye,bazakira.Tubisoma muli Yesaya 11:6-8.Nubwo benshi bashidikanya,nta kabuza isi izaba paradizo,ibibazo byose biveho.Icyo imana idusaba kugirango tuzabe muli iyo Paradizo,nukuyishaka kandi tugakora ubushake bwayo,ntiduhere mu byisi gusa.Imana ikorera kuli gahunda yayo.Yashyizeho umunsi izahinduraho ibintu.Abayumvira bagasigara mu isi bonyine,naho abakora ibyo itubuza bakavanwa mu isi.Byisomere muli imigani 2,imirongo ya 21 na 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa