skol
fortebet

Impamvu nyamukuru zatumye APR FC itsinda Rayon Sports

Yanditswe: Friday 02, Feb 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wa 3 w’igikombe cy’intwari cyegukanwe na Rayon Sports ibifashijwemo n’umubare w’ibitego yazigamye. Benshi bibajije impamvu ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe kandi inshuro nyinshi aya makipe yahuye iyatanze indi kwinjira mu mukino yayitsinze.
Umuryango wabateguriye impamvu z’ingenzi zatumye ikipe ya APR FC yigaranzura Rayon Sports nyuma y’imikino 2 Rayon Sports yari imaze iyitsinda. Imyiteguro ikomeye y’abakinnyi ba (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wa 3 w’igikombe cy’intwari cyegukanwe na Rayon Sports ibifashijwemo n’umubare w’ibitego yazigamye.

Benshi bibajije impamvu ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe kandi inshuro nyinshi aya makipe yahuye iyatanze indi kwinjira mu mukino yayitsinze.

Umuryango wabateguriye impamvu z’ingenzi zatumye ikipe ya APR FC yigaranzura Rayon Sports nyuma y’imikino 2 Rayon Sports yari imaze iyitsinda.

Imyiteguro ikomeye y’abakinnyi ba APR FC
Ku munsi w’ejo byaragaragaye ko ikipe ya APR FC yiteguye bihagije Rayon Sports kuko nyuma yo gutsindwa igitego ku munota wa 4, ntiyigeze iva mu mukino ahubwo bahise batangira gusatira ndetse bagerageza kubona amahirwe menshi mu gice cya mbere nubwo atabahiriye gusa baje kwitwara neza mu gice cya kabiri batsinda ibitego 2.

Ubunararibonye bw’abakinnyi bakuze muri APR FC
Ukurikije imikino yabanje,ikipe ya APR FC yakinaga ubona nta muyobozi igira ndetse nta mukinnyi wakosoraga mugenzi we iyo yabaga atakaje umupira cyangwa ikipe bahanganye iri kubasatira.

Ku munsi w’ejo Migi na Iranzi bagerageje gutuma ikipe ihagarara neza ndetse Migi we ubwe yabaye hafi y’aba myugariro bituma Ismaila Diarra adakina ndetse no hagati ha Rayon Sports ntihakoraga bituma umunyezamu Kimenyi adahura n’akazi gakomeye.

Umunaniro ukabije w’abakinnyi ba Rayon Sports baturutse mu Mavubi
Abakinnyi ba Rayon Sports bakiniye Amavubi muri CHAN bagaragaje umunaniro ukabije ndetse urebye umusaruro wa Rutanga Eric,Manishimwe Djabel na Manzi Thierry bari hasi cyane ku buryo bwagaragariye buri wese ndetse ibi byahaye umwanya APR FC isatira Rayon Sports birangira iyitsinze ibitego 2-1.

Manzi Thierry yatakaza imipira cyane ndetse uburyo Rutanga akunda kuzamuka byarabuze bituma ba rutahizamu ba Rayon Sports babura imipira nubwo bari babonye igitego ku munota wa 4.

Umukinnyi wagerageje kwitwara neza mu baturutse mu Mavubi ni Mukunzi Yannick wagerageje guhangana n’abakinnyi bo hagati ba APR FC nubwo byarangiye atsinzwe.

Rayon Sports yinjiye mu mukino kare nubwo yatsinzwe

Rayon Sports yinjiye mu mukino yatwaye igikombe
Nyuma yo kunganya kwa AS Kigali na Police FC,ikipe ya Rayon Sports yahise itwara igikombe kuko kugira ngo igitakaze byasabaga ikipe ya APR FC gutsinda ibitego biri hejuru ya 5.

Uku gutwara igikombe mbere y’umukino byatumye ikipe ya Rayon Sports ititanga cyane ndetse wabonaga ntacyo abakinnyi baharanira byahaye urwaho ikipe ya APR FC.

Muhadjiri yigaragaje

Umunsi w’intwari warebaga APR FC cyane kurusha Rayon Sports
Kuba iki gikombe ari icy’intwari kandi APR FC ikaba ari ikipe ya gisirikare byakomeje uyu mukino ku ruhande rwa APR FC ndetse bituma abakinnyi bayo baza bakaniye cyane kurusha aba Rayon Sports.

Ibitekerezo

  • Analyses zanyu ntabwo arizo:
    1. Abakinnyi bakine CAN bari barushye ( sibo bonyine aba muri CAN na aba APR barayikinye,)
    2. ngo ntacyo abakinnyi baharanira( aho gutsindwa na APR ukajyana igikombe, wayitsinda ukakibura0

    Ariko umuntu wanditse iyi nkuru ntabwo ari umunyamwuga ubwo uyobewe ko niyo yaba ari igikombe cya miliyoni magana abiri rayon cg APR batakireba icyo baba bashaka imwe ni ugutsinda aha bose baba bashaka ishema rya equipe kuki APR bishimiye gutsinda rayon rayon nayo iterura igikombe babaye kuko batatsinze mukeba naho CHAN se bageze final ngo tumenye ko bakinnye imikino yose si imikino itatu bakinnye gusa.

    Ibyo ntitubiyobewe ko Abakinnyi ba Rayons aribo bakoreshejwe cyane muri CHAN. Usibye Djihad, ninde wundi wa APR wakinnye imikino 3 yose nka RUTANGA, YANNICK. MANZI, BAKAME...? Niba se ugiye gukora ikizamini uzi ko watsinze cg wabonye akazi, waba wivunira iki? Iyi nkuru yujuje ibyangombwa sinzi ko wowe wiyumva ko ufite professionalisme kurusha abandi. Kuki abafana mwumva ko inkuru itabavuga neza yaba itujuje professionalisme?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa