skol
fortebet

Impamvu Sugira yatandukanye na AS Vita Club yamenyekanye

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Umusore Sugira Ernest uherutse gusinyira ikipe ya APR FC amasezerano y’umwaka umwe yatangaje impamvu nyamukuru yamuteye gutandukana n’ikipe ya AS Vita Club yamuguze akayabo ka miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda imukuye muri AS Kigali.
Uyu musore utarahiriwe muri Kongo nyuma yo kumara igihe kinini ku ntebe y’abasimbura,yatangaje ko icyatumye asezera muri iyi kipe ikunzwe cyane muri Kongo ari uko Komite yayo n’umutoza Ibenge batigeze bumvikana ku bijyanye no kumukinisha ndetse n’urupfu (...)

Sponsored Ad

Umusore Sugira Ernest uherutse gusinyira ikipe ya APR FC amasezerano y’umwaka umwe yatangaje impamvu nyamukuru yamuteye gutandukana n’ikipe ya AS Vita Club yamuguze akayabo ka miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda imukuye muri AS Kigali.

Uyu musore utarahiriwe muri Kongo nyuma yo kumara igihe kinini ku ntebe y’abasimbura,yatangaje ko icyatumye asezera muri iyi kipe ikunzwe cyane muri Kongo ari uko Komite yayo n’umutoza Ibenge batigeze bumvikana ku bijyanye no kumukinisha ndetse n’urupfu rw’uwari perezida w’iyi kipe uzwi nka Papa Kazadi byatumye iyi kipe ibura amikoro yo gukomeza gutunga abakinnyi b’abanyamahanga yari ifite nkuko yabitangarije ikiganiro KT Idols gica kuri KT Radio.

Yagize ati “Nakoranye neza n’umutoza Ibenge,abakinnyi n’abafana bankunda gusa byaje guhinduka nyuma y’aho umutoza yashakaga ko nkina ariko komite yo itabishaka noneho biza gukubitiraho n’urupfu rwa Perezida w’ikipe (Papa Kazadi) nyuma ibyo yatangaga byose umugore we arabihagarika, Vita Club ihitamo gutandukana n’abanyamahanga 10 nanjye ndimo bamwe basesa amasezerano y’imyaka ibiri cyangwa itatu njye nasheshe amasezerano y’amezi atanu”.

Uretse Sugira abandi bakinnyi batandukanye n’iyi kipe ni Nelson Lukong, Yazid Atouba ,Oumar Sidibe, Mthunzi Shikisha, Machapa, Felix Gerson na Onkabetse Makgantaï.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa