skol
fortebet

Impundu mu muryango wa Tchabalala ukinira Rayon Sports wibarutse umukobwa

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2018

Sponsored Ad

Impundu mu muryango wa Shaban Hussein Tchabalala; rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports we n’umufasha we witwa Munezero Aisha bibarutse umwana w’umukobwa.
Uyu mwana w’umukobwa yavukiye mu bitaro bya Hôpital Prince Régent Charles mu murwa mukuru Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 25/01/2018, akaba ari umwana wa Gatatu muri uyu muryango.
Tchabalala usanzwe ari umukinnyi mushya w’ikipe ya Rayon Sports akaba akaba yahise aha izina umwana we amwita Ntakarutimana Reine (...)

Sponsored Ad

Impundu mu muryango wa Shaban Hussein Tchabalala; rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports we n’umufasha we witwa Munezero Aisha bibarutse umwana w’umukobwa.

Uyu mwana w’umukobwa yavukiye mu bitaro bya Hôpital Prince Régent Charles mu murwa mukuru Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 25/01/2018, akaba ari umwana wa Gatatu muri uyu muryango.

Tchabalala usanzwe ari umukinnyi mushya w’ikipe ya Rayon Sports akaba akaba yahise aha izina umwana we amwita Ntakarutimana Reine Nuriat, aje akurikira izindi mpanga ebyiri z’abahungu.

Aisha Munezero umugore wa Tchabalala yabyaye umugabo we Tchabalala atari mu gihugu cy’u Burundi kuko ubu ari mu Rwanda.

Bibarutse umwana w’umukobwa
“Tchabalala” yakiniraga Amagaju avamo asinya amasezerano y’amezi atandatu muri Rayon Sports imuguze miliyoni 5,5 FRW. Tchabalala yabaye umunyamahanga wiyongera kubandi muri Rayon Sports nyuma ya Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir b’i Burundu n’Abanyamali Tidiane Kone na Ismailla Diarra.

Ibitekerezo

  • Rayonsport si ikintu! Chabalala iyaba akiri hahandi ntawe uba amuvuga. none dore amaze icyumweru kimwe muri Rayon, ikibaye cyose aravugwa. Mukinnyi wese ushaka kuba umustari yakagombye gutekereza rayonsport mbere yo gutekereza ku mafaranga. uretse ko no muri rayon cash zirimo. Songa mbele rayonsport.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa