skol
fortebet

Imvura idasanzwe yatumye umukino wahuzaga Kiyovu Sports na Marines FC usubikwa

Yanditswe: Saturday 25, Nov 2017

Sponsored Ad

• Imvura idasanzwe yatumye abasifuzi bafata umwanzuro wo gusubika umukino wahuzaga Kiyovu Sports na Marines
• Stade de l’Amitie yuzuye amazi ku buryo umukino utari gukomeza
• Umukino uzasubirwamo wose nkuko amategeko agenga shampiyona abivuga
• Umukino wahagaze ugeze ku munota wa 35 bikiri 0-0

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaga umukino umwe rukumbi wa shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 8, wahuzaga Kiyovu Sports yari yakiriye kuri stade de l’Amitie ku Mumena Marines FC, uza gusubikwa kubera imvura nyinshi yaguye mu bice by’I Nyamirambo ari 0-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports

Ubwo wari ugeze ku munota wa ,7 waje guhagarara iminota 18 kubera ubukana bw’imvura yagwaga ku Mumena gusa abasifuzi baza kongera kugarura abakinnyi mu kibuga bigeze mu ma saa kumi zuzuye.

Iyi mvura yakomeje kugwa ariko abasifuzi bakomeza guhatiriza ngo barebe ko warangira gusa biza kuba iby’ubusa kuko ugeze ku munota wa 32.ikibuga cyuzuye amazi ku buryo umupira utashoboraga kugenda biba ngombwa ko abasifuzi bawusubika burundu.

Abakinnyi ba Marines FC babanje mu kibuga

Amategeko ya FERWAFA avuga ko iyo umukino usubitswe bitewe n’ibiza usubirwamo wose uko wakabaye kandi ukabera ku kibuga wari wabereyeho,bivuze ko akanama gashinzwe amarushanwa muri FERWAFA nikamara guterana kakemeza italiki uyu mukino uzakinirwa uzatangira wose uko wakabaye.

Si ubwa mbere umukino usubitswe wakinirwaga ku Mumena,kuko muri shampiyona ishize nabwo umukino wahuje Kiyovu Sports na Musanze FC,wahagaze habura iminota 12 ngo urangire ndetse Kiyovu Sports yatsinze ibitego 2-1, uza gusubirwamo wose amakipe yombi anganya 0-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa