Kigali

Imvura idasanzwe yatumye umukino wahuzaga Kiyovu Sports na Marines FC usubikwa

Imikino   Yanditswe na: 25 November 2017 Yasuwe: 402

• Imvura idasanzwe yatumye abasifuzi bafata umwanzuro wo gusubika umukino wahuzaga Kiyovu Sports na Marines
• Stade de l’Amitie yuzuye amazi ku buryo umukino utari gukomeza
• Umukino uzasubirwamo wose nkuko amategeko agenga shampiyona abivuga
• Umukino wahagaze ugeze ku munota wa 35 bikiri 0-0

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaga umukino umwe rukumbi wa shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 8, wahuzaga Kiyovu Sports yari yakiriye kuri stade de l’Amitie ku Mumena Marines FC, uza gusubikwa kubera imvura nyinshi yaguye mu bice by’I Nyamirambo ari 0-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports

Ubwo wari ugeze ku munota wa ,7 waje guhagarara iminota 18 kubera ubukana bw’imvura yagwaga ku Mumena gusa abasifuzi baza kongera kugarura abakinnyi mu kibuga bigeze mu ma saa kumi zuzuye.

Iyi mvura yakomeje kugwa ariko abasifuzi bakomeza guhatiriza ngo barebe ko warangira gusa biza kuba iby’ubusa kuko ugeze ku munota wa 32.ikibuga cyuzuye amazi ku buryo umupira utashoboraga kugenda biba ngombwa ko abasifuzi bawusubika burundu.

Abakinnyi ba Marines FC babanje mu kibuga

Amategeko ya FERWAFA avuga ko iyo umukino usubitswe bitewe n’ibiza usubirwamo wose uko wakabaye kandi ukabera ku kibuga wari wabereyeho,bivuze ko akanama gashinzwe amarushanwa muri FERWAFA nikamara guterana kakemeza italiki uyu mukino uzakinirwa uzatangira wose uko wakabaye.

Si ubwa mbere umukino usubitswe wakinirwaga ku Mumena,kuko muri shampiyona ishize nabwo umukino wahuje Kiyovu Sports na Musanze FC,wahagaze habura iminota 12 ngo urangire ndetse Kiyovu Sports yatsinze ibitego 2-1, uza gusubirwamo wose amakipe yombi anganya 0-0.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ronaldinho yanyomoje ibyo kurongora abakobwa babiri

Kabuhariwe Ronaldinho yatunguye isi yose ubwo yanyomozaga amakuru yo...
26 May 2018 Yasuwe: 32 0

Byinshi ukwiriye kumenya kuri Livepool na Real Madrid zirakina uyu...

Umunsi wari utegerejwe na benshi wageze aho amakipe yahize ayandi mu...
26 May 2018 Yasuwe: 176 0

AS Kigali inyagiye Bugesera biyifasha gusatira APR FC

Ikipe ya AS Kigali igaragaje ko igifite gahunda yo guhanganira igikombe cya...
25 May 2018 Yasuwe: 1326 0

Reba amafoto ya bamwe mu bagore n’abakunzi b’abakinnyi ba Real Madrid na...

Ku munsi w’ejo nibwo kuri stade ya NSC Olimpiyskiy Stadium iherereye mu mugi...
25 May 2018 Yasuwe: 3954 0

Mayweather yongeye kwifotoza afite akayabo k’ amadolari umukobwa ari...

Kabuhariwe mu iteramakofe Floyd Mayweather yongeye kwereka isi yose ko ari...
25 May 2018 Yasuwe: 1899 0

Cristiano Ronaldo yatangaje myugariro wamugoye kurusha abandi

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo umaze gutsinda ibitego birenga 500 mu mateka...
25 May 2018 Yasuwe: 3875 0