skol
fortebet

Imyambarire ya Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bavuye gusenga yatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez bafotowe amafoto menshi bavuye gusenga kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize habura umunsi umwe ngo ikipe ye Juventus isura ikipe ya Inter Milan muri Serie A.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu yagaragaye yambaye ikabutura,n’amadarubindi ubwo yafotorwaga n’abantu asohotse muri rumwe mu rusengero rwo mu mujyi wa Turin ari kumwe n’umukunzi we Georgina.

Cristiano usanzwe ari umuyoboke wa kiliziya gatolika,yafotowe agiye kwiragiza Imana mbere y’umukino ukomeye batsinzemo ikipe ya Inter Milan ibitego 2-1 mu mpera z’icyumweru gishize.

Ronaldo wari wiyambariye imyenda isanzwe irimo ikabutura,umupira,n’inkweto za siporo mu gihe umukunzi we yari yambaye imyambaro ya siporo ya Kappa.

Benshi mu babonye aya mafoto banenze uyu mukinnyi kubera iyi myambarire yajyanye mu rusengero kandi imeze nk’iyo kujyana muri siporo.

Benshi banze kwemera ko Ronaldo n’uyu mukunzi we bari bavuye gusenga kuko iyi myambarire ye itamenyerewe ku bantu bagiye mu rusengero.



Ibitekerezo

  • Niba RONALDO ashaka ko Imana imwemera nk’umukristu,azabanze areke kuryamana n’abagore banyuranye kandi atere igikumwe n’uyu bari kumwe.Muribuka wa Murusiya-kazi bamaranye imyaka irenga 4 akamuta.Bible ivuga ko itumva amasengesho y’abanyabyaha banga kwihana.Yesu yavuze ko abakristu nyakuri ari bake cyane,kubera ko inzira y’ubukristu iruhanyije cyane kandi ngo abayinyuramo nabo ni bake cyane.Niyo mpamvu niba ushaka kuba umukristu nyakuri,ugomba guhatana (to make efforts).Ntabwo bihagije kujya mu nsengero bakagucurangira,ukabaha icyacumi cyangwa ukarya ukarisitiya ukitahira.Bisaba kwigana Yesu n’abigishwa be,nawe ukajya mu nzira ukabwiriza.

    Niko woe hitimana we ntukavuge ibyo utazi ubuse Dawidi cg Salomon bari bafite abagore bangahe ,va mubujiji

    arko ye ubwoye muramwihaye rero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa