skol
fortebet

Imyanzuro ya FIFA ishobora gutera u Rwanda igihombo gikomeye

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yihanije igihugu cya Maroc kutagira inkunga iyo ariyo yose cyongera guha igihugu cy’Africa mu rwego rwo kwirinda icyaha cya ruswa mu mikino.Ibi bishobora gutuma umushinga wo kubakira u Rwanda ikibuga cya Gicumbi n’icya Rusizi wari ugiye gutangira uhagarara.
FIFA yavuze ko ubu bufasha iki gihugu cyahaga bimwe mu bihugu bya Afurika ibufata nka ruswa cyane ko Maroc iri mu bihugu byiteguye guhatanira kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya (...)

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yihanije igihugu cya Maroc kutagira inkunga iyo ariyo yose cyongera guha igihugu cy’Africa mu rwego rwo kwirinda icyaha cya ruswa mu mikino.Ibi bishobora gutuma umushinga wo kubakira u Rwanda ikibuga cya Gicumbi n’icya Rusizi wari ugiye gutangira uhagarara.

FIFA yavuze ko ubu bufasha iki gihugu cyahaga bimwe mu bihugu bya Afurika ibufata nka ruswa cyane ko Maroc iri mu bihugu byiteguye guhatanira kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2026.

Uyu mwanzuro wa FIFA ushobora gutera u Rwanda igihombo gikomeye, cyane ko Maroc ariyo yagombaga gutanga inkunga yo kubaka stade ya Rusizi n’iya Gicumbi zagombaga gutangira kubakwa mu kwezi kwa 4 uyu mwaka.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari rifitanye ubufatanye mu by’ubuvuzi n’irya Maroc gusa ntituramenya niba nabwo buri buhagarare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa