skol
fortebet

Inama Cristiano Ronaldo yagiriye Paulo Dybala yatumye benshi bamwibazaho

Yanditswe: Friday 02, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo wa Juventus yagiriye inama mugenzi we bakinana Paulo Dybala ko akwiriye kuva ku izima akerekeza mu ikipe ya Manchester United ngo kuko izamugira igihangange kurushaho.

Sponsored Ad

Nyuma yo kugaruka mu ikipe ya Juventus aturutse iwabo muri Argentina,Paulo Dybala yagishije inama Cristiano Ronaldo muri groupe ya WhatsApp bahuriramo ku byerekeye kwerekeza muri Manchester United amusubiza ko akwiriye kugira vuba akagenda kuko byamufasha kuba igihangange.

Ronaldo yabwiye uyu mugenzi we ko amaze gutwara ibikombe bya Serie A 6 ariyo mpamvu akwiriye gushaka uko ajya gushaka ubundi bunararibonye ahandi.

Bivugwa ko Ronaldo ariwe wihishe inyuma yo gusaba ko Romelu Lukaku yazanwa muri Juventus ariyo mpamvu benshi mu bafana bamushinje kwirukanisha uyu Paulo Dybala.

Ronaldo arifuza ko ubuyobozi bwa Juventus bwazana Lukaku kugira ngo amufashe mu busatirizi cyane ko agira imbaraga zo kugongana na ba myugariro.


Ronaldo yagiriye Dybala inama yo kwerekeza muri Manchester United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa