skol
fortebet

Indege yari itwaye umukinnyi mushya wa Cardiff FC yakoze impanuka

Yanditswe: Tuesday 22, Jan 2019

Sponsored Ad

Benshi mu bakunzi ba ruhago ku isi bari mu gahinda gakomeye batewe n’urupfu rw’umukinnyi witwa Emiliano Sala ukomoka muri Argentina wapfiriye mu mpanuka y’indege y’umuherwe wa Cardiff wari umaze kumugura mu ikipe ya Nantes FC yo mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Uyu musore n’abandi bantu 2 bari muri aka kadege gato,baburiwe irengero mu masaha ya saa mbili z’umugoroba ubwo abashinzwe gucunga indege bayiburaga kuri radar bahita batabaza ndetse kuva ubwo batangiye gushaka aho kaguye.

Ikipe yashakishaga ntiratangaza umwanzuro wa nyuma ariko ukuriye ikipe y’abashakashatsi yavuze ko nta muntu ushobora kuba akiri muzima ko nta na radio yo mu ndege ishobora kuvuga.

Mu kiganiro John Fitzgerald ushinzwe ubushakashatsi mu by’indege mu gace ka Channel yagiranye n’abanyamakuru,yavuze ati “sintekereza ko haba hari umuntu warokotse.”

Iyi ndege yahagurutse mu mujyi wa Nantes saa mbili yerekeza Cardiff,igeze mu kirere abashinzwe kuyobora indege bayibura ku kamashini kazwi nka radar ndetse abari bayitegereje ko igera ku kibuga cy’indege saa tatu bategereje baraheba.

Rutahizamu Emiliano Sala w’imyaka 28 na bagenzi be bakoreye impanuka ahitwa Alderney mu gace ka Channel Islands ndetse kugeza ubu indege ntiraboneka nubwo abari kuyishaka bavuze ko abayirimo bose bapfuye.

Emiliano Sala yasinyiye ikipe ya Cardiff FC mu cyumweru gishize ku kayabo ka miliyoni 15 z’amapawundi,yafashe indege ku munsi w’ejo ariko ntiyashoboye kugera ku kazi gashya yari abonye.

Abakinnyi,abatoza ndetse n’umuryango wa Emiliano Martinez bari mu gahinda gakomeye ko kubura uyu mukinnyi wari ugiye kuzura Cardiff iri mu murongo utukura muri Premier League.





Emiliano Sala yaguye mu mpanuka y’indege yari imujyanye mu ikipe ya Cardiff FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa