skol
fortebet

Inkuru zavuzwe cyane mu mikino yo mu Rwanda mu mwaka wa 2017

Yanditswe: Tuesday 26, Dec 2017

Sponsored Ad

Umwaka wa 2017 waranzwe n’ibintu bitandukanye mu mikino hano mu rwanda aho benshi bishimiye ibyo bagezeho abandi barifuza impinduka mu mwaka utaha.
Umuryango wagerageje kureba bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu mwaka mu mikino itandukanye ikinirwa hano mu Rwanda kugira ngo ibibasangize.
Urupfu rwa Katauti na Gangi
Ndikumana Hamad uzwi nka katauti wabaye myugariro ukomeye mu Mavubi ndetse akaba yari umutoza wungirije Karekezi Olivier muri Rayon Sports yitabye imana mu ijoro ryo ku I (...)

Sponsored Ad

Umwaka wa 2017 waranzwe n’ibintu bitandukanye mu mikino hano mu rwanda aho benshi bishimiye ibyo bagezeho abandi barifuza impinduka mu mwaka utaha.


Umuryango wagerageje kureba bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu mwaka mu mikino itandukanye ikinirwa hano mu Rwanda kugira ngo ibibasangize.

Urupfu rwa Katauti na Gangi


Ndikumana Hamad uzwi nka katauti wabaye myugariro ukomeye mu Mavubi ndetse akaba yari umutoza wungirije Karekezi Olivier muri Rayon Sports yitabye imana mu ijoro ryo ku I taliki ya 14 Ugushyingo 2017,urupfu rutunguranye aho yapfiriye mu ijoro rimwe na Hategekimana Bonaventure Gangi wari umaze iminsi arwaye.

Mu rukerera rwo ku I taliki ya 15 Ugushyingo 2017,nibwo haramutse inkuru y’incamugongo ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda,kuko abagabo 2 babaye inkingi za mwamba mu mupira w’amaguru mu Rwanda yaba mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse no mu makipe atandukanye bapfuye mu ijoro rimwe.

Uretse mu Rwanda iyi nkuru yageze no muri FIFA kuko umuyobozi wayo Gianni Infantino yandikiye imiryango yaba bagabo.

Tour du Rwanda ku nshuro ya 9

Ku nshuro ya 4 yikurikiranya,umunyarwanda yongeye gutwara Tour du Rwanda aho Areruya Joseph yabigezeho atsinze Eyob Metkel bakinanaga mu ikipe ya Dimension Data na Kangangi Suleiman wakiniraga Bike AID wabaye uwa 3.

Amavubi yabonye itike yo kwerekeza muri CHAN 2018

Nubwo Amavubi yari yasezerewe mu majojonjora asanzwe na Uganda ku bitego 3-2 mu mikino yombi ,yabonye amahirwe ya kabiri nyuma y’aho CAF yayasabye gukina na Ethiopia mu mikino 2 ya kamarampaka.

Ku I taliki ya 12 Ugushyingo 2017,Amavubi yanganije na Ethiopia 0-0, mu gihe mu mukino ubanza yari yatsinze ibitego 3-2 mu mukino wa kamarampaka waje nyuma y’uko Kenya yagombaga kwakira imikino ya nyuma ya CHAN yambuwe ubwo burenganzira ahita ahabwa itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018.

Amavubi yiyongereye ku bindi bihugu 15 bizitabira iri rushanwa mu mwaka utaha birimo Congo, Libya, Maroc, Cameroon, Nigeria, Zambia, Uganda, Angola,Guinée Equatoriale, Mauritania, Sudani, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Guinea na Namibia.

Nyirarukundo Salome yegukanye Kigali peace marathon

Nyuma y’igihe kinini abakinnyi bakomoka muri Kenya biharira isiganwa rya Kigali Peace Marathon, Nyirarukundo Salome yahinduye aya mateka mabi maze ku I taliki ya 21 Gicurasi 2017 mu gusiganwa igice cya Marathon kireshya na Kilometero 21, akoresheje isaha 1, iminota 15 n’amasegonda 28 aho yakurikiwe na Sheilla Chesang ukomoka muri Kenya wakoresheje 1h20’24"na Musakakindi Claudette waje ku mwanya wa 3.

Uretse Kigali Peace Marathon,Nyirarukundo yegukanye irushanwa ryo muri Maroc ry’igice cya Marathon ryitwa Berkane half marathon uyu mwaka.
.

Antoine Hey yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu


Mu kwezi kwa Gashyantare nibwo Umudage Antoine Hey w’imyaka 46 yahigitse Rui Aguas na Raoul Savoy, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi nyuma yo gusezererwa kwa John Mckinstry wagejeje Amavubi ahantu habi cyane.

Imvune ikomeye ya myugariro Rwatubyaye

Myugariro Rwatubyaye Abdul yagize imvune ikomeye tariki 22 Werurwe 2017 ubwo Rayon Sports yakinaga na Bugesera FC ku kibuga cy’i Nyamata bituma amara igihe adakina.

Icyatumye iyi mvune y’uyu musore ivugwa cyane,ni uko Rayon Sports yarangaye igategereza ko azavurizwa muri maroc bigatuma uyu musore amara amezi 6 adakina aho yaje kubagwa taliki ya 24 Ukwakira 2017.

Kuba yaratinze kuvuzwa,byatumye atazagaragara mu mikino myinshi Rayon Sports ifite yaba mu mikino nyafuika cyangwa shampiyona kuko azagaruka muri Gicurasi umwaka utaha.

Kenya yatsinze u Rwanda muri Zone V

Nyuma y’igihe ikipe y’u Rwanda yandagaza Kenya mu mukino wa Volleyball,uyu mwaka nibwo u Rwanda rwatsinzwe na Kenya amaseti 3-1 mu mikino y’akarere ka gatanu yabereye mu Rwanda aho yarangiye itwaye igikombe.

Rayon Sports yegukanye shampiyona yimwa igikombe

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 8 nyuma y’umwaka mwiza yagize gusa haza kuba akavuyo gakomeye ku bijyanye no kugihabwa aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuje kugihabwa ku mukino wa APR FC birangira FERWAFA ibyanze.

Iki kintu cyateje akavuyo kenshi bituma Rayon Sports yifuza kugishyikirizwa ku I taliki ya 08 Nyakanga 2017 mu mukino wa gicuti yahuyemo na AZAM FC ikayitsinda ibitego 4-2.

REG BBC yegukanye igikombe cya shampiyona

Ku I taliki ya 26 Kamena 2017nibwo ikipe ya REG BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, nyuma y’umwaka mwiza yagize ubwo yatsindaga menshi mu makipe yo mu Rwanda yari asanzwe ari ibikomerezwa.

Gisagara yegukanye igikombe muri volleyball

Ikipe ya Gisagara VC niyo yegukanye igikombe cya shampiyona mu mukino wa Volleyball ku nshuro ya mbere nyuma y’aho taliki ya 16 Nyakanga 2017 yatsinze ikipe ya Kirehe amaseti 3-1.

Kumanuka mu cyiciro cya kabiri kwa kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports yasubiye mu cyiciro cya kabiri ku italiki ya 15 Kamena 2017 nyuma y’imyaka isaga 53 yari imaze mu cyiciro cya mbere.

Ibi byabaye nyuma yo gutsindwa umukino wagombaga kuyirokora yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 wabereye kuri Stade Mumena.

Ibura ry’umuriro kuri stade Umuganda

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayons Sport na APR FC bahatanira igikombe gisumba ibindi mu Rwanda cya Super Cup ku I taliki ya 23 nzeri 2017, warasubitswe kubera ibura ry’umuriro wa moteri yacaniraga stade umuganda.

Benshi bababajwe n’ukuntu FERWAFA yitwaye muri iki kibazo aho itateguye neza uyu mukino aho ibibazo by’umuriro byatangiye mbere y’uko umukino utangira.

U Rwanda rwegukanye umudali wa Bronze mumikino ya Commonwealth ya Beach Volley

Ikipe y’Igihugu ya Beach Volleyball y’abangavu yari igizwe na Munezero Valentine na Musabyimana Penelope yanditse amateka yegukana umudali wa Bronze mu marushanwa ya Commonwealth yabereye Bahamas ubwo yatsindaga Ecosse mu guhatanira umwanya wa gatatu ndetse begukana umudali wa Bronze.

Iyi kipe y’abangavu b’u Rwanda yabigezeho tariki 22 Nyakanga ndetse ikora agashya kuko yari yitabiriyeaya marushanwa ku nshuro ya mbere ndetse niwo mudali wa mbere u Rwanda rwegukanye muri iyi mikino.

APR FC yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze Espoir FC

APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2017 itsinze Espoir FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0, cyatsinzwe na Bizimana Djihad biyihesha itike yo kuzasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup umwaka utaha.

Kiyovu yatsinze APR FC nyuma y’imyaka 12 itayitsinda

Nyuma y’imyaka 12 idatsinda APR FC,Kiyovu Sports yabashije kuyitsindira kuri stade Mumena igitego 1-0 cyatsinzwe na Moustapha Francis ku munota wa 33 w’umukino.

Mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona ya 2017-2018 wabaye taliki ya 27 Ukwakira 2017 kuri Stade ya Mumena, Kiyovu Sports iyobowe n’umutoza Cassa yakuyeho igisuzuguriro yari yaratewe na APR FC maze iyitsinda igitego kimwe ku busa, byatumye abafana ba Kiyovu Sports bagaruka ku kibuga kugeza ubu.

Areruya yegukanye agace muri Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23

Areruya Joseph yabaye Umunyarwanda wa mbere utsindiye igihembo cy’umunsi i Burayi ku I taliki ya 13 Kamena 2017, ubwo yatwaraga agace kabanza k’umunsi wa gatanu (stage 5a) muri Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23, asize Umurusiya Cherkasov (Gazprom Rusvelo) amasegonda abiri.

Kwizera pierrot yatowe nk’umukinnyi w’umwaka ubugira kabiri

Mu birori byo guhemba abakinnyi, abatoza, abafana n’abandi bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2016/17 byateguwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa na AZAM ku italiki ya 09 Nyakanga uyu mwaka, Umurundi ukinira Rayon Sports, Kwizera Pierrot, yaje guhigika abandi atorwa nk’umukinnyi w’umwaka ku nshuro ya 2 yikurikiranya.
Pierrot akaba yarahawe akayabo ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda(1 000 000Frw).

Urupfu rwa Mutuyimana Evariste

Umunyezamu wari uwa kabiri wa Rayon Sports, Evariste Mutuyimana, yasanzwe aho yabaga mu nzu yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2017 azize urupfu rutunguranye.

Itabwa muri yombi ry’umutoza wa Rayon Sports Karekezi Olivier

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Karekezi Olivier yatawe muri yombi n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda taliki ya 15 Ugushyingo 2017, akekwaho ibyaha byakoreshejwe ikoranabuhanga n’itumanaho ndetse byavuzwe kenshi ko yari akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira ikipe y’igihugu kugira ngo itsindwe na Ethiopia.

Karekezi Olivier wari wazindutse yumva inkuru y’incamugongo ko umutoza wari umwungirije Ndikumana Hamadi Katauti yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, yaje guhamagarwa kuri Police ishami rishinzwe ubugenzacyaha ku I taliki ya 15 Ugushyingo 2017 nyuma ya saa sita, ndetse ahita aguma mu maboko yayo aho byaje kurangira arekuwe ku I taliki ya ya 02 Ukuboza 2017 nyuma y’iminsi 17 yari amaze muri gereza.

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa