skol
fortebet

Intambara ikomeye y’abakinnyi ba Galatasaray na Fenerbahce yaciye ibintu hirya no hino ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

Mu mukino w’ishyiraniro wahuje amakipe abiri ahangana yo mu mujyi wa Istanbul ariyo Galatasaray na Fenerbahce,warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2,ariko intambara yakurikiye uyu mukino niyo yaciye ibintu aho umukinnyi wa Fenerbahce Jailson watsinze igitego cyo kwishyura yahise yirukira mu rwambariro,abakinnyi bose ba Galatasaray bamwirukaho bashaka kumukubita.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, wabonetsemo amakarita atukura 3 yahawe abakinnyi Jailson na Roberto Soldado ba Fenerbahce na Badou Ndiaye wa Galatasaray,ndetse bamwe mu bakinnyi bafotowe bafatanye mu majosi.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Turk Telekom Arena,wayobowe na Galatasaray yatsinze ibitego 2-0 hakiri kare,Fenerbahce irabyishyura ndetse harimo igitego cyo ku munota wa 72 cyatsinzwe n’umunya Brazil Jailson ku ishoti rikomeye yatereye muri metero 25.

Ubwo Jailson yishyuraga iki gitego yahise ajya kwishimira imbere y’abafana ba Galatasaray,bibabaza abakinnyi,bose bamwirukaho bashaka kumukubita umukino wari urangiye, ahungira mu rwambariro.

Abafana b’amakipe yombi nabo barwanye n’abashinzwe umutekano wo kuri stade na polisi bashaka kwinjira mu kibuga ngo bakubite abakinnyi,ku bw’amahirwe aba bapolisi babarusha imbaraga.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa