skol
fortebet

Inyatsi zikurikirana amakipe ashaka kwisubiza igikombe cy’isi zishobora gukurikirana Ubudage uyu munsi

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Ubudage ihanzwe amaso na benshi mu bakunzi ba ruhago uyu munsi mu mukino wa 3 wo mu itsinda F irakina na Koreya y’Epfo,aho bibaza niba irabasha gukuraho inyatsi zimaze iminsi zikurikirana amakipe ashaka kwisubiza igikombe cy’isi.

Sponsored Ad

Ubudage bwari bwitezwe mu mukino ubanza wabuhuje na Mexico aho bwatsinzwe igitego 1 -0 hakiri kare mu gice cya mbere,umukino ukarangira butabashije kwishyura nyuma mu mukino wa kabiri bugorwa bikomeye na Sweden bwatsinze ku munota wa nyuma ibitego 2-1.

Espagne yasezerewe rugikubita muri 2014 kandi ariyo yari ifite igikombe cy’isi cya 2010

Ubudage bwatwaye igikombe mu mwaka wa 2014 bugomba gukuraho agahigo kabi kamaze iminsi koreka amakipe ashaka kwisubiza igikombe cy’isi aho mu mwaka wa 2002 Ubufaransa bwasezerewe mu matsinda kandi bwari bufite igikombe cy’isi cya 1998,mu mwaka wa 2010 Ubutaliyani bwasezerewe mu matsinda kandi bwari bufite igikombe cy’isi 2006 ndetse na Espagne yasezerewe mu gikombe cy’isi 2014 kandi yari yaratwaye icya 2010.

Uyu munsi Ubudage burasabwa gutsinda Koreya y’Epfo byanze bikunze kugira ngo bugere mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’isi aho bushobora guhura na Brazil muri iki cyiciro.

Ubudage bufite amanota 3 bunganya na Sweden burasabwa gutsinda ibitego byinshi kugira ngo bubashe kuzamuka,mu gihe na Sweden yaba yatsinze Mexico cyane ko bahita banganya amanota 6.

Ubudage bushobora gusezererwa rugikubita

Ubudage bufite ikibazo mu busatiriza kuko abakinnyi nka Thomas Muller na Mesut Ozil batagira umuvuduko wo gufasha rutahizamo Timo Werner mushya muri iri rushanwa bityo benshi baremeza ko bushobora kugorwa na Koreya ishaka kwerekeza mu rugo ifite icyubahiro.

Uyu munsi Ubudage burakina saa Kumi na Koreya y’Epfo saa kumi zuzuye aho kuri iyi saha Mexico nayo ishaka gushimangira umwanya muri 1/16 iraba ihanganye na Sweden.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa