skol
fortebet

Inyogosho Rwatubyaye yazanye mu myitozo yo kwitegura Police FC yatangaje benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 01, Jun 2018

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye yatangaje benshi mu bafana ba Rayon Sports, kubera inyogosho nshya afite muri iyi minsi imeze nk’iy’abagore.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mukinnyi yageraga mu myitozo ya nyuma yo kwitegura Police FC yabereye mu Nzove,benshi batunguwe n’inyogosho ye ndetse bamwe baramusingiza cyane kubera udukoryo ahorana.

Uyu musore wamaze umwaka urenga mu mvune,yagarutse mu ikipe ya mbere ya Rayon Sports ndetse ari mu bakinnyi 18 umutoza Ivan Minnaert azakoresha ku mukino w’ikirarane afite ku munsi w’ejo, aho azacakirana na Police FC mu mukino w’ikirarane uzabera kuri Stade ya Kigali.

Iyi nyogosho ya Rwatubyaye yatangaje benshi

Minnaert Yatangaje ko abafana ba Rayon Sports bakwiye kuza ari benshi kugira ngo bashyigikire ikipe yabo ndetse abizeza intsinzi.

Yagize ati “ Dufite icyizere ndetse n’abakinnnyi bameze neza. Abafana bacu Tubijeje intsinzi ku munsi w’ejo.

Abakinnyi 18 Rayon Sports izakoresha ku mukino wa Police FC
1. Ndayishimiye Eric Bakame
2. Ndayisenga Kassim
3. Rwatubyaye Abdul
4. Mutsinzi Ange
5. Manzi Thierry
6. Mugabo Gabriel
7. Eric Rutanga
8. Nyandwi Saddam
9. Eric Irambona
10. Mugisha Francois Master
11. Mukunzi Yannick
12. Kwizera Pierrot
13. Muhire Kevin
14. Mugisha Gilbert
15. Christ Mbondi
16. Husein Tchabalala
17. Innoscent Twagirayezu
18. Manishimwe Djabel
AMAFOTO: RuhagoYacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa