skol
fortebet

Inzu y’akataraboneka Rooney n’umuryango we bagiye kubamo muri USA yatangaje benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 21, Aug 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi w’Umwongereza Wayne Rooney agiye kugura inzu y’akataraboneka ku kayabo ka miliyoni 12 z’amapawundi mu mujyi wa Washington, agomba kubanamo n’umugore we Coleen n’abana babo bane.

Sponsored Ad

Wayne Rooney wagurishijwe atabishaka mu ikipe ya DC United na Everton yakiniraga,yatunguye benshi kubera ubwiza bw’inzu agiye kugura kugira ngo ayibemo we n’umuryango we iherereye mu gace gatuyemo ibikomerezwa mu mujyi wa Washington.

Iyi nzu irimo ibyumba byo mu buvumo,ikabamo Gym,ikabamo akabari n’icyuma cya Cinema ndetse ituranye neza n’iya Ivanka Trump umukobwa wa Trump n’uwahoze ari perezida wa USA Ballack Obama.

Wayne Rooney w’imyaka 32 ahembwa akayabo k’ibihumbi 300 by’amapawundi ku Cyumweru ndetse kuri ubu ari mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi kipe ye nshya.

Iyi nzu Rooney agiye kugura iri mu zihenze muri uyu mujyi kubera ko iri mu gace gatuwemo n’ibikomerezwa ndetse n’ubwiza bwayo.

Biravugwa ko umugore wa Rooney Coolen yamaze gusinyana amasezerano n’isoko rizwi cyane rya Octagon kugira ngo aryamamarize ibicuruzwa cyane ko akunda guhaha cyane.

Abana ba Wayne Rooney bagomba kwiga ku ishuli rimwe n’iiry’umuhungu wa Trump witwa Barron yigamo aho bishyura akayabo k’ibihumbi 32 by’amapawundi ku mwaka.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa