Kigali

Inzu y’umutoza Brendan Rodgers yasenywe n’abafana ba Celtic bababajwe n’uko yayivuyemo akerekeza muri Leicester

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 March 2019 Yasuwe: 1995

Umutoza mushya wa Leicester City,Brendan Rodgers, yatewe n’abagizi ba nabi batoboye inzu ye iri mu mujyi wa Glasgo aho bivugwa ko ari abafana ba Celtic bababajwe n’uko yataye ikipe yabo akerekeza muri Leicester City mu ntangiriro z’uku kwezi.

Aba bagizi ba nabi bagiye ku nzu ya Rodgers barayibomora,batwara ibikoresho bitandukanye byarimo nkuko polisi yo mu mujyi wa Glasgow babitangaje.

Biravugwa ko aba bajura bashobora kuba ari abafana ba Celtic bafitiye umujinya ukomeye Rodgers bitewe no kuba uyu mutoza wabahaga ibikombe yarerekeje mu ikipe ya Leicester.

Polisi yagize iti “Kuwa Gatatu taliki ya 08 Werurwe 2019,nibwo twabwiwe ko abantu binjiye mu nzu iherereye ku muhanda wa Drymen mu gace ka Bearsden yatobowe n’abajura,batwara bimwe mu bintu by’agaciro byarimo gusa nta muntu wakomerekeyemo. Turacyakora iperereza kuri ubu bujura.”

Mu minsi ishize abafana ba Celtic bajyanye muri stade ibyapa binini byo gutuka Brendan Rodgers wabataye akerekeza muri Leicester gushaka amafaranga.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Radamel Falcao yihanije abafana bakomeje kwibasira Messi nyuma yo gutsindwa...

Radamel Falcao usanzwe ari kapitani w’ikipe y’igihugu ya Colombia, yarengeye...
17 June 2019 Yasuwe: 1093 0

Rayon Sports yamaze gusezerera Niyonzima Olivier Sefu na Manzi...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze gushyira hanze amabaruwa yemeza ko...
17 June 2019 Yasuwe: 3195 0

TP Mazembe yongeye gutumirwa muri CECAFA I Kigali nyuma y’amahano iheruka...

Ikipe ya TP Mazembe iheruka gukorera amahano I Kigali muri 2010 ubwo...
17 June 2019 Yasuwe: 1856 1

Manzi Thierry yavuze byinshi ku kibazo cy’agahimbazamusyi katumye banga...

Kapiteni wa Rayon Sports,Manzi Thierry yemeje ko we na bagenzi be banze...
17 June 2019 Yasuwe: 3379 2

Umuherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain mu buryo butunguranye yashyize ku...

Umuherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain Umunya-Qatar Nasser Al-Khelaifi,...
17 June 2019 Yasuwe: 2639 0

Paul Pogba yarakariwe n’abafana ba Manchester United kubera ibyo...

Umukinnyi wa Manchester United Paul Pogba,yatumye benshi mu bakunzi bayo...
17 June 2019 Yasuwe: 2282 0