skol
fortebet

Iradukunda Jean Bertrand yatangaje intege nke Gasogi United ifite andi makipe yaheraho akayitsinda

Yanditswe: Monday 28, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Mukura VS Iradukunda Jean Bertrand yatangaje ko abavuga ko Gasogi United yabaruhije kuwa Gatandatu bibeshya kuko ngo barayiretse irakina mu rwego rwo kuyiga hanyuma bayitsinda mu gice cya kabiri cyane ko ngo ikunze gukina yugarira.

Sponsored Ad

Iradukunda yabwiye itangazamakuru ko Gasogi United ari ikipe ikinisha ba myugariro 5 kugira ngo yugarire cyane ariyo mpamvu umutoza wabo Tony Hernandez yabasabye kubanza kuyiga neza hanyuma bakayitsinda mu gice cya kabiri.

Yagize ati ’’Ejo ntabwo Gasogi yaturushije mu gice cya mbere, ahubwo umutoza aba yabanje kwiga ikipe turi buhure. Gasogi yari azi ko yugarira cyane ikinisha aba myugariro batanu.Yari yatubwiye ngo tubareke bakinire iwabo, tubihorere.

Tugeze mu rwambariro tumaze gutsindwa, umutoza yaratubwiye ati mutuze, turayitsinda. Twirinze kujya ku gitutu, twariyemeje tuti tuyisatire kugeza aho tuyitsinze. Si ubwa mbere kandi twari dukinnye umukino w’igitutu’’

Mukura VS yabaye ikipe ya mbere yatsinze Gasogi United kuva yagera mu cyiciro cya mbere kuko mu mikino 4 yari ishize ntabwo yigeze itsindwa cyangwa ngo yinjizwe igitego.

Kuwa Gatandatu Mukura VS yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 bya Nwosu Samuel na Munezero Dieudonne mu gihe igitego 1 rukumbi cya Gasogi United cyatsinzwe na Ndekwe Felix.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa