skol
fortebet

Irambona Eric myugariro wa Rayon Sports yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Irambona Eric Gisa ukinira ikipe ya Rayon Sports nka myugariro uca ku ruhande rw’ibumoso, yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Mugeni Olive imbere y’Amategeko mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge bitegura kurushinga mu cyumweru gitaha.

Sponsored Ad

Ni umuhango wari uteganyijwe ku isaha ya saa 12:00′ mu murenge wa Gitega ariko utangira harenzeho iminota 20 bitewe n’uko umunyabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yakerewe bitewe ni mpamvu za kazi.

Mbere yo kubasezeranya yabanje kubibutsa amwe mu mategeko yerekeranye n’abagiye gusezeranywa, nko kubibutsa ko bujuje imyaka yubukure, kuba nta wundi basezeranye, kuba bagiye gusezerana nta gahato kabayeho n’ibindi.

Yabibukije kandi ko nyuma y’uyu muhango bari bube bemerewe kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko.

Yashimangiye ko kandi n’ubwo ari umurenge ubasezeranyije ariko ko atariwo uzabasinyuza mu gihe baba bifuza gutandukana ahubwo ari inkiko zibifitiye uburenganzira.

Nyuma Eric na Mugeni bahise bazerana kubana akaramata mu buzima bwabo bwose basigaje ku isi.

Aba bombi bakaba bamaze imyaka itatu bakundana bakaba bazakora ubukwe mu cyumweru gitaha tariki ya 23 Werurwe 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa