skol
fortebet

Irambona Eric waketsweho guhabwa ruswa na Costa do Sol ntiyerekeje muri Mozambike

Yanditswe: Monday 16, Apr 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Irambona Eric ukina yugarira mu ikipe ya Rayon Sports ntiyajyanye na bagenzi be muri Mozambike kubera gukekwaho guhabwa ruswa n’ikipe ya Costa do Sol bazahura.

Sponsored Ad

Irambona wagaragaye mu myitozo yo ku Cyumweru tariki 15 Mata 2018 ku kibuga cya Shyorongi, yagombaga kujyana na bagenzi be 18 bakinana,ariko ku munota wa nyuma ntiyuriye indege kuko bivugwa ko yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Costa do Sol bwamusabye gushaka abakinnyi baha ruswa bakazitsindisha ku wa Gatatu.

Mu kiganiro Ivan Minnaert yagiranye n’Inyarwanda dukesha iyi nkuru,yavuze ko ibivugwa kuri Irambona atabizi neza gusa yavuye mu mwiherero barimo adasabye uruhushya.

Yagize ati “Nta rindi kosa Irambona yakoze uretse ko yavuye aho abakinnyi bagenzi be bamaze igihe bacumbitse agataha nta ruhushya yahawe n’ubuyobozi. Ibijyanye na ruswa yaba yarimo ategurana na Costa do Sol nta makuru na macye mbifiteho. Nzitabaza abakinnyi nsigaranye kandi bazagera ku ntego”.

Si Irambona wavuzweho kurya ruswa ya Costa do Sol,kuko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bashyize hanze urutonde rw’abagomba guherekeza ikipe muri Mozambike ruriho Muhirwa Prosper nka Visi Perezida kandi yarahagaritswe na CAF ndetse na Gakwaya Olivier nk’Umunyamabanga w’ikipe kandi atakiri we kugira ngo ikipe izaterwe mpaga.

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda saa saba n’iminota 45 z’ijoro (01h45’) ry’uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018. Baragera i Addis Ababa saa kumi n’imwe n’iminota 50’ z’igitondo (05h50’) mbere y’uko bazagera muri Mozambique saa saba n’iminota 25 z’amanywa (13h25’).

Umukino wa Rayon Sports na Deportivo Costa Do Sol uzakinwa kuwa Gatatu tariki 18 Mata 2018 saa moya z’umugoroba (19h00’) amasaha ahuye neza n’aya Kigali.

Abakinnyi 18 Ivan Minaert azitabaza barimo;Ndayishimiye Eric Bakame (1), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga 3,Mugisha Francois 25, Usengimana Faustin 15, Mukunzi Yannick 6, Shaban Hussein Tchabalala 11, Manishimwe Djabel 28, Christ Mbondi 9, Ndayisenga Kassim (GK, 29), Mugabo Gabriel 2, Manzi Thierry 4, Niyonzima Olivier 21, Muhire Kevin 8, Ismaila Diarra 20, Mugume Yassin 18, Nahimana Shassir 10, Mutsinzi Ange Jimmy 5.

Ibitekerezo

  • Ese koko nkuyu munyamakuru azineza ingaruka ziyinkuruye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa