Kigali

Irambona Eric wasezeranye mu mategeko yatangaje umukinnyi wa Rayon Sports yasigiye igifunguzo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 March 2019 Yasuwe: 3334

Myugariro Irambona Eric wa Rayon Sports wasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Mugeni Olive,ku munsi w’ejo Taliki ya 15 Werurwe 2019,yatangaje koyasigiye igifunguzo cyo kuva mu buseribateri kapiteni we Manzi Thierry.

Irambona wageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2013,yaraye arahiriye kubana akaramata n’umukunzi we Olive,ariko asigira ubutumwa bukomeye mugenzi we bakinana mu bwugarizi witwa Manzi Thierry ko agomba gukora iyo bwabaga akava mu buseribateri.

Yagize ati “Uyu munsi nabaye umugabo ndishyimye bidasanzwe.Umukinnyi we ukeneye igifunguzo kurusha abandi ni Manzi Thierry we biranihutirwa.”

Irambona Eric uherutse kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports,yari amaze imyaka 3 akundana na Mugeni Olivia ariko bafashe umwanzuro barasezerana.Ubukwe bwabo buzaba kuwa 23 Werurwe 2019.


Irambona yasigiye igifunguzo Manzi Thierry

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kubera uburyo...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo,ufatwa nk’umwami wa UEFA Champions League...
18 March 2019 Yasuwe: 2595 0

Migi yatangaje ikintu yicuza kurusha ibindi kuva yatangira gukina umupira...

Umukinnyi wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko ikintu yicuza...
18 March 2019 Yasuwe: 2929 0

Uhiriwe Byiza Renus nawe yatwaye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya...

Umusore ukiri muto witwa Uhiriwe Byiza Renus, watwaye shampiona y’u Rwanda...
18 March 2019 Yasuwe: 735 0

Seninga Innocent wari umutoza wa Bugesera FC yeguye ku mirimo yo...

Umutoza Seninga Innocent wari umaze amezi 8 atoza ikipe ya Bugesera FC,...
18 March 2019 Yasuwe: 730 0

Zidane yavuze ku byerekeye kuzana rutahizamu Kylian Mbappe muri Real...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko yifuza kuzatoza...
18 March 2019 Yasuwe: 2801 0

Bugesera FC yatiye imyenda y’abanyeshuli mu mukino yari yasuyemo Gicumbi...

Ikipe ya Bugesera FC yahuye n’uruva gusenya ubwo yageraga ku kibuga cya...
17 March 2019 Yasuwe: 2293 0