Kigali

Irambona Eric yasabye imbabazi ubuyobozi n’abakunzi ba Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 April 2018 Yasuwe: 1228

Umukinnyi Irambona Eric utabashije kujyana n’ikipe ya Rayon Sports kubera imyitwarire mibi yagaragaje bigatuma anashijwa ruswa yanditse ubutumwa busaba imbabazi abakunzi ba Rayon Sports n’ubuyobozi bwayo.

Uyu musore wakoranye imyitozo na bagenzi be ku munsi w’ejo I Shyorongi,yavuye mu mwiherero adasabye uruhushya bituma benshi bamukeka amababa ko ari kuvugana n’abantu ba Costa do Sol byatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo kumukura mu bakinnyi 19 bagombaga kwerekeza muri Mozambike.

Ubutumwa Irambona yageneye abakunzi ba Rayon Sports

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Irambona Eric yavuze ko yicuza aya makosa yakoze ndetse avuga ko yahisemo kujyana imyenda ye yasaga nabi aho atuye hari hegereye ahaberaga umwiherero.

Amakuru yavugwaga ko uyu musore yariye ruswa ya Costa do Sol ni ibihuha kuko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko uyu musore asanzwe agira ikinyabupfura,gusa yakoze amakosa akagenda atavuze.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Fabien

    ni ukumwihanganira ntabugambanyi yarimo ikosa n’uko yagiye atavuze nakanyafu bamucishijeho ubwo ntazongera nabandi babonereho banjye basaba uruhushya

    6 days ago

Inzindi nkuru

Karekezi ashobora kugaruka mu Rwanda gutoza police FC

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aravugwa mu...
23 April 2018 Yasuwe: 1285 0

Abakinnyi bane n’umutoza bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Abakinnyi 4 barimo Lomami Andre, Peter Otema, Jimmy Mbaraga na Cyiza...
23 April 2018 Yasuwe: 3042 0

Abafana ba Kiyovu Sports bagaragaye bari gutwika amabendera ya Rayon...

Ku munsi w’ejo hagaragaye amafoto y’abafana ba Kiyovu Sports bari gutwika...
23 April 2018 Yasuwe: 2006 0

Mohamed Salah niwe wabaye umukinnyi w’umwaka muri Premier League

Umunyamisiri Mohamed Salah niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza...
23 April 2018 Yasuwe: 760 0

Giroud afashije Chelsea kugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup[AMAFOTO]

Igitego cyiza cyane Olivier Giroud yatsinze acenze ba myugariro batatu ba...
22 April 2018 Yasuwe: 1790 0

Kiyovu Sports ibujije Rayon Sports gukomeza ibirori

Mu mukino w’umunsi wa 17 wari witezwe na benshi,ikipe ya Kiyovu Sports...
22 April 2018 Yasuwe: 2590 1