skol
fortebet

Iribagiza Joy umugore wa Yannick Mukunzi yasutse amarira ku kibuga cy’indege i Kanombe ubwo yasezeraga ku mugabo we[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 01, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Yannick Mukunzi, wari usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports ndetse akaba asanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, yerekeje kumugabane w’i Burayi.

Sponsored Ad

Mukunzi yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana i Saa Cyenda zuzuye, yari aharekejwe nabamwe munshuti ze ndetse n’umugore we Iribagiza Joy bafitanye umwana umwe, bamaze igihe gito basezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata, uyu mugore ubwo yasezeraga ku mugabo we kwihangana byanze amarangamutima aramufata maze asuka amarira ubona ababajwe nuko umugabo amusize.

Yannick yerekeje ku mubagane w’i Burayi mugihugu cya Suede aho agiye gukina mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu.

Yannick Mukunzi yari amaze umwaka umwe muri Rayon Sports nyuma yo kuyerekezamo avuye muri APR FC yakuriyemo.

Yannick Mukunzi yagize umwaka mwiza kuko nyuma yo gusinyira Rayon Sports muri Kanama 2017 yayifashije gutwara igikombe cy’Agaciro na Super Cup mu 2017 byombi batwaye batsinze APR FC.

Mu ntangirizo z’umwaka ushize kandi, yatwaranye na Rayon Sports igikombe cy’Intwari mbere yo kongera kwisubiza igikombe cy’Agaciro muri Nzeli. Yannick ari kandi mu bakinnyi bafashije iyi kipe kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup ya 2018.

Tariki 13 Mutarama 2019 ubwo Rayon Sports yakiriye Kirehe FC ikayitsinda 3-0, Yannick Mukunzi yakinnye uyu mukino wa nyuma imbere y’abafana ba Rayon Sports, aho yaje yambaye umupira ugaragaza ishimwe afitiye iyi kipe yakiniraga. Umukino we wa nyuma yawukiniye i Rubavu batsinda Marines FC ibitego 2-0 harimo n’igitego yatsinze kuri penaliti.

Abakinnyi bakinanye na Yannick muri Rayon bagaragaje uburyo bakundaga uyu musore ndetse batangaza ko hari byinshi bazamwibukiraho ngo yari umusirimu cyane kandi niwe wabazaniraga ibigezweho muri iyi kipe yambara uburu n’umweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa