skol
fortebet

Ishyamba s’iryeru hagati ya Rayon Sports na FERWAFA bapfa ibijyanye no kwamamaza kuri stade

Yanditswe: Monday 23, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iherutse kwandikira FERWAFA iyibutsa ko ibijyanye no kwamamaza kuri stade ku mikino yakiriye biyireba bityo itagakwiye kubangamira amasezerano yo kwamamaza bagiranye n’abafatanyabikorwa babo SKOL na Fezabet nkuko byagenze mu minsi ishize aho yavuze ko mikino itaha bazakira na AZAM umuterankunga mukuru wa shampiyona izemererwa kwamamaza ari uko yanditse Inyandiko ibisaba. Ku italiki ya 18 Ukwakira, 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports yandikiye FERWAFA ibaruwa ndende (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iherutse kwandikira FERWAFA iyibutsa ko ibijyanye no kwamamaza kuri stade ku mikino yakiriye biyireba bityo itagakwiye kubangamira amasezerano yo kwamamaza bagiranye n’abafatanyabikorwa babo SKOL na Fezabet nkuko byagenze mu minsi ishize aho yavuze ko mikino itaha bazakira na AZAM umuterankunga mukuru wa shampiyona izemererwa kwamamaza ari uko yanditse Inyandiko ibisaba.

Ku italiki ya 18 Ukwakira, 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports yandikiye FERWAFA ibaruwa ndende iyimenyesha uburenganzira bafite ku bijyanye no kwamamaza ndetse iyimenyesha ko kuba FERWAFA iri kwitwara nabi muri iki kibazo biri guteza umwuka mubi hagati yayo n’aba baterankunga 2 bayo.

Ku mukino wahuje Rayon sports na Kiyovu sports nibwo hagaragaye umwuka mubi hagati ya FERWAFA ubwo ikigo gicuruza imikino y’amahirwe ‘Fezabet’ cyazanaga ibyapa 10 byamamaza ariko umuterankunga wa shampiyona AZAM agasaba FERWAFA ko ibyo byapa bivanwa ku kibuga ariko nyuma y’ibiganiro hakarekerwaho 5 gusa ibintu byababaje abari bahagarariye Fezabet cyane.

SKOL yakunze gushinja Rayon Sports ko itubahiriza amasezerano bagiranye ku bijyanye no kwamamaza kuri stade aho mu minsi ishize hasohotse amakuru y’uko SKOL yifuza gusesa amasezerano yayo na Rayon Sports kubera iyi mpamvu

Reba ibaruwa Rayon Sports yandikiye FERWAFA


Muri iyi baruwa Rayon Sports yavuze ko abafatanyabikorwa bayo bamaze kuyihanangiriza inshuro nyinshi ko batari kubahiriza ibyo bemeranyije ndetse nibikomeza bashobora gusesa amasezerano bagiranye kubera kutubahiriza ibikubiye muri aya masezerano ndetse Rayon Sports ikabihomberamo kuko amafaranga afasha ikipe aturuka muri aba bafatanyabikorwa.

Rayon Sports yabwiye FERWAFA ko guhera ku mukino wa Kirehe FC bazakira ko ari yo ifite uburenganzira bwo kugena abamamaza ku mikino yose bazakira, ndetse ko itazemerera uwo ari we wese kuhamamaza by’umwihariko AZAM aho babwiye FERWAFA ko igomba kwandika ibisaba.

Biravugwa ko FERWAFA iri gutegura inama yo kwiga iki kibazo gusa amakuru dukesha Ruhagoyacu aravuga ko FERWAFA ititeguye kubyemera ndetse yo yayibwiye ko ibijyanye no kwamamaza mu mikino ya shampiyona ariyo ibigenga

Ibitekerezo

  • Ndasobanuza abantu basobanukiwe ibyirushanwa ryumupira wamaguru, ubusanzwe Rayon sports niki muri iri rushanwa nayo nishyirahamwe ryumupira wamaguru, ko numva burigihe yihaye guhangana nishyirahamwe ryumupira wamaguru (FERWAFA) ese Rayon sports ntabwo ari Football Club nkizindi dufite? ubisobanukiwe yamfasha kumva icyo yashingiyeho ibuza umuterankunga wa FERWAFA ariyo AZAM ngo ntizamamaza kukibuga Rayon sports yakinnye ariyo, ngo irashaka ko Skol ariyo izajya ihamamariza, ese iyo Skol ishyirahamwe ryumupira wamaguru mu Rwanda rirayizi?? ese ubundi yamamariza kubibuga bya Ferwafa yarabisabye irabyemererwa??? ahubwo jye nsanga Skol ikwiriye kwirukanwa kubibuga byacu.

    Annet! Niyo ifite ibibazo byihariye, igomba kwirwanaho rero, abandi c bafite abafatanyabikorwa bihariye nibande

    Rwose bayobozi ba Ferwafa musobanure ibintu mudukize akajagati ka Rayon ntazi icyo yibonamo murikigihugu ngo Azam ntiyemerewe kwamamaza kdi ariyo itera inkunga umupira wamaguru murwanda kdi ikabikorera kubibuga byinshi bya Leta Rayon nige gutegeka mugishanga munzove nibashaka bazashyure za gatanu na Lager mukibuga ariko bareke kwishyira hejuru izindi kipe ko zemera amabwiriza cyaneko ariyamafranga Azam itanga agabanywa amakipe Rayon mumenyeko muri ikipe nkizindi simwe mutegeka Ruhago yurwanda

    Ariko uzirikane ko ibyo bibuga uvuga babikodesha, niba yacyishyuye kandi ibihabera byose ibibazwa kuki yo itahabwa uburenganzira kuri byose amahoro gahinda, njye ndumva ahubwo baba bari mukuri, kuko nandi makipe azabyungukiramo nubwo baba bayihoreye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa