skol
fortebet

Ishyamba si ryeru mu ikipe ya LLB imaze iminsi idakora imyitozo

Yanditswe: Monday 19, Feb 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Lydia Ludic Academic yo mu Burundi iri kwitegura gucakirana na Rayon Sports mu mukino wo kwishyura w’imikino ya CAF Champions League, imaze iminsi 3 idakora imyitozo kubera kudahabwa agahimbazamusyi.
Abakinnyi b’iyi kipe bababajwe no kudahabwa agahimbazamusyi n’ubuyobozi bwabo mu mukino banganyije na Rayon Sports igitego 1-1 I Kigali,ah obo batekereza ko ari umusaruro mwiza babonye mu gihe abayobozi babo babonye ari ibintu bisanzwe.
Aba bakinnyi bafashe umwanzuro wo guhima (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Lydia Ludic Academic yo mu Burundi iri kwitegura gucakirana na Rayon Sports mu mukino wo kwishyura w’imikino ya CAF Champions League, imaze iminsi 3 idakora imyitozo kubera kudahabwa agahimbazamusyi.


Abakinnyi b’iyi kipe bababajwe no kudahabwa agahimbazamusyi n’ubuyobozi bwabo mu mukino banganyije na Rayon Sports igitego 1-1 I Kigali,ah obo batekereza ko ari umusaruro mwiza babonye mu gihe abayobozi babo babonye ari ibintu bisanzwe.

Aba bakinnyi bafashe umwanzuro wo guhima ubuyobozi bwabo niko guhagarika imyitozo kugira ngo bugire icyo bwibwira iminsi 3 irashira ntacyo babwiwe.

Uyu munsi nibwo aba bakinnyi bari buze kugaruka mu myitozo cyane ko umukino uteganyijwe ku wa Gatatu kuri stade ya Prince Louis Rwagasore.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakwiye kuririra kuri uyu mwuka mubi uri muri iyi kipe bakayisezerera cyane ko imaze iminsi idakora imyitozo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa