skol
fortebet

ISIS yatangaje ko izarasisha drones abafana b’Ubwongereza mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Monday 02, Apr 2018

Sponsored Ad

Umutwe w’iterabwoba wo mu idina ya Islam uzwi nka Islamic State (ISIS) wahaye isezerano abafana b’Ubwongereza ko uzabarasisha drones ubwo bazaba bari mu gikombe cy’isi giteganyijwe kubera mu Burusiya uyu mwaka. Uburusiya bwiteguye guhangana na ISIS
Uyu mutwe wasohoye amafoto ndetse n’amavideo wigamba iki gikorwa kuri encrypted app Telegram ubwira abafana b’Ubwongereza ko uzabarasa mu gikombe cy’isi.
Biravugwa ko uyu mutwe wabaye uhagaritse iterabwoba muri Syria kugira ngo uze utegure ibisasu (...)

Sponsored Ad

Umutwe w’iterabwoba wo mu idina ya Islam uzwi nka Islamic State (ISIS) wahaye isezerano abafana b’Ubwongereza ko uzabarasisha drones ubwo bazaba bari mu gikombe cy’isi giteganyijwe kubera mu Burusiya uyu mwaka.

Uburusiya bwiteguye guhangana na ISIS

Uyu mutwe wasohoye amafoto ndetse n’amavideo wigamba iki gikorwa kuri encrypted app Telegram ubwira abafana b’Ubwongereza ko uzabarasa mu gikombe cy’isi.

Biravugwa ko uyu mutwe wabaye uhagaritse iterabwoba muri Syria kugira ngo uze utegure ibisasu ndetse n’utu tudege tutagira abaderevu uzifashisha ukora ibikorwa by’iterabwoba mu gikombe cy’isi kizabera mu Burusiya.

Abahanga mu ikoranabuhanga basuzumye aya mashusho ndetse bemeza ko yatanzwe n’uyu mutwe ndetse ko agomba gufatanwa uburemere.

Umwe mu bakorana bya hafi na Vladmir Putin yavuze ko Abarusiya barenga 4,500 basohotse igihugu kugira ngo bajye kwihuza n’inyeshyamba zo mu idini ya Islam zirimo n’uyu wa ISIS mu rwego rwo kuzihimura ku Bongereza cyane ko batameranye neza muri iyi minsi.

ISIS yavuze ko izarasa abafana b’Ubwongereza

Perezida w’Uburusiya yahumurije abazitabira igikombe cy’isi ko umutekano uzaba ari wose ndetse bafite ubushobozi bwo guhagarika utudege tutagira abaderevu tuzashaka kwegera amasitade azaberaho iyi mikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa