skol
fortebet

ISIS yatangaje ko izibasira abafana ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League y’uyu mwaka

Yanditswe: Sunday 20, May 2018

Sponsored Ad

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State wavuze ko uzibasira abafana bazerekeza I Kiev kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza ikipe ya Liverpool na Real Madrid ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha.

Sponsored Ad

Uyu mutwe ubinyujije ku rubuga rwawo,wavuze ko uri gutegura ikamyo yuzuye intwaro ndetse abarwanyi bawo bazitwaza ibyuma bakabitera abafana bazerekeza I Kiev kureba umukino wa nyuma.

Uyu mutwe ukomeje gutangaza ko nta kabuza uzakora ibikorwa by’iterabwoba mu rwego rwo kwihorera kuri Putin uherutse kwica abayisilamu b’ibyihebe,ndetse wavuze ko uzica abakinnyi n’abafana mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Gukora ibikorwa by’iterabwoba ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League,biri mu byo ISIS ishaka gukora kugira ngo yereke Uburusiya ko ibyo yavuze ku gikombe cy’isi izabisohoza nta kabuza.

Byitezwe ko ibihumbi by’abafana b’aya makipe azahurira ku mukino wa nyuma bizerekeza muri Ukraine kureba uyu mukino kandi bizwi ko abarwanyi ba ISIS bagera kuri 500 bahunze muri Iraq na Syria bihishe muri iki gihugu.

Amwe mu magambo abarwanyi ba ISIS banditse ku mafoto bashyize hanze ubwo batangazaga ko bazakora ibikorwa by’iterabwoba mu mugi wa Kiev ku wa Gatandatu Taliki ya 26 Gicurasi uyu mwaka ni “vuba aha turaba turi I Kiev…Islamic State I Kiev.barongera bati “Tuzaba turi I Kiev.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa