Kigali

ISIS yongeye kwibutsa abakinnyi n’abafana bazitabira igikombe cy’isi ko izabibasira

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 May 2018 Yasuwe: 1884

Umutwe w’iterabwoba umaze kumenyekana ku isi yose ISIS,wongeye kwibutsa abantu bose bazitabira imikino y’igikombe cy’isi ibura ukwezi kumwe ngo itangire,ko uzabibasira ndetse wafashe ifoto iriho ikirango cy’igikombe cy’isi 2018 wagikatishije icyuma ndetse wandikaho amagambo agira ati “bice bose”.

Uyu mutwe wigambye kuva kera ko uzica abantu mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya uyu mwaka,wongeye kwibutsa abantu bose ko witeguye ndetse wibutsa abambari bawo kwitegura bakazakora ubwicanyi mu Burusiya.

ISIS yasohoye iyi foto ndetse yandikaho ngo "Bice bose"

ISIS imaze iminsi isohora amafoto yaciye imitwe abakinnyi b’ibyamamare ndetse ufatiyehoicyuma abandi barimo Messi,wongeye kwigamba ubundi bwicanyi.

Leta y’Uburusiya yatangaje ko yiteguye gucunga neza umutekano w’abafana batandukanye bazitabira iki gikombe cy’isi ndetse bamara impungenge ababonye aya mafoto y’ibi byihebe.

Icyatumye ISIS yifuza kwibasira abantu mu gikombe cy’isi nuko Leta y’Uburusiya iherutse kwica ibyihebe 11 byo mu idini ya Islam byashakaga guhungaba nya umutekano.

Amwe mu mafoto ISIS yasohoye ibwira abantu ko izibasira abazitabira igikombe cy’isi mu Burusiya




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA isaba gukuraho mpaga bashinja Rayon Sports...

Mu kiganiro ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagiranye n’abanyamakuru cyabereye...
20 June 2018 Yasuwe: 1356 0

Cristiano Ronaldo asezereye Maroc mu gikombe cy’isi

Ikipe ya Portugal itumye Maroc iba ikipe ya kabiri ihagarariye Afurika...
20 June 2018 Yasuwe: 2370 0

Ivan Minnaert wirukanwe ku butoza yahawe akazi gakomeye muri Rayon...

Ku munsi w’ejo tariki 19 Kamena 2018 nibwo Rayon Sports yatangaje ko Ivan...
20 June 2018 Yasuwe: 2471 3

Harry Kane yatangaje amagambo yafashwe nk’ubwirasi bukomeye

Rutahizamu Harry Kane uri kuririrmbwa n’Abongereza benshi ndetse na bamwe mu...
20 June 2018 Yasuwe: 1741 0

Arsenal yaguze umunyezamu mushya usimbura Cech watumaga itsindwa

Mu ijoro ryakeye ,ikipe ya Arsenal yatangaje ko yamaze gusinyisha...
20 June 2018 Yasuwe: 1083 0

Umutoza mushya wa Rayon Sports yatangaje ikintu gikomeye agiye kuzana mu...

Umutoza mushya wa Rayon Sports umunya-Brazil,Roberto Oliveira Goncalves do...
20 June 2018 Yasuwe: 2186 1