skol
fortebet

Ismaila Diarra yamaze kwerekeza mu ikipe yo muri Algeria

Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Ismaila Diarra yiyongereye mu bakinnyi basohoka muri Rayon Sports kuko magingo aya yamaze gusinyira ikipe ya CABBA yo muri Algeria iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Sponsored Ad

CABBA yakinaga mu cyiciro cya 2 umwaka ushize yashimye Diarra nyuma yo kumubona mu mikino 2 yahuje ikipe ya USM Alger n’ikipe ya Rayon Sports muri CAF Confederation Cup,kuko yayitsinze ibitego 2 mu mikino yombi.

Diarra yamaze gusohoka muri Rayon Sports

Amakuru dukesha ikinyamakuru DZFoot cyo muri iki gihugu, aravuga ko uyu musore yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka 3 nyuma y’aho abayobozi bayo bakunze imbaraga akoresha ashaka igitego n’ukuntu ahumurirwa n’izamu.

Iyi kipe ya CA Bordj Bou Arréridj (CABBA) izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka,ntiyashyize hanze ibirebana n’ibyo izishyura Rayon Sports kuri uyu musore cyane ko yari asigaje umwaka umwe muri Rayon Sports,gusa biravugwa ko Rayon Sports irahabwa arenga ibihumbi 25 by’amadolari y’Amerika

Diarra wagarutse muri Rayon Sports umwaka ushize,yerekeje muri CABBA

Ismaila Diarra abaye umukinnyi wa 3 usohotse muri Rayon Sports uku kwezi, nyuma ya Kwizera Pierrot na Usengimana Faustin bivugwa ko bamaze kubona amakipe, biyongera kuri Tchabalala na Bakame bamaze kuva muri iyi kipe na Muhire Kevin,Manishimwe Djabel na Mutsinzi Ange nabo bari mu nzira zisohoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa