skol
fortebet

Ismailla Diarra yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Friday 15, Sep 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya Mali Ismaila Diarra yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 aho ibi bibaye nyuma yo kuvugwa ko uyu musore yaba yaciye inyuma Rayon Sports agasinyira ikipe ya AS Kigali.
Uyu musore witwaye neza mu mwaka wa 2016 ubwo yafashaga ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda igitego ikipe ya APR FC ku munota wa nyuma,yamaze gusinyira iyi kipe aho aje gukemura ikibazo cy’ubusatirizi bwa Rayon Sports bwari buteye inkeke nyuma y’aho (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya Mali Ismaila Diarra yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 aho ibi bibaye nyuma yo kuvugwa ko uyu musore yaba yaciye inyuma Rayon Sports agasinyira ikipe ya AS Kigali.

Uyu musore witwaye neza mu mwaka wa 2016 ubwo yafashaga ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda igitego ikipe ya APR FC ku munota wa nyuma,yamaze gusinyira iyi kipe aho aje gukemura ikibazo cy’ubusatirizi bwa Rayon Sports bwari buteye inkeke nyuma y’aho Alhassane Tamboura wazanywe kugira ngo afashe ubusatirizi yanenzwe bikomeye n’abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’umutoza Olivier Karekezi.

Ismaila Diarra aje muri Rayon Sports yavuyemo akerekeza mu ikipe ya DCMP yo muri Kongo Kinshasa aho atagiriye amahirwe byatumye yifuza kugaruka muri iyi kipe none birangiye abigezeho.

Mu ijoro ryakeye nibwo havuzwe ibihuha by’uko uyu musore ari hafi kumvikana na AS Kigali,gusa amakuru yizewe agera ku Umuryango ni uko uyu munya Mali amaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 ndetse yakoze imyitozo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 15 Nzeri 2017.

Ibitekerezo

  • Ubwo se abatoza ntibashubijwe?Umva ko ubuyobozi budakora.Jye ndabona akazi gasigaye ari ak’abatoza n’abafana.Ubuyobozi bwakoze akabwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa