skol
fortebet

Ivan Minnaert ari mu mazi abira kubera imyitwarire ye mibi

Yanditswe: Friday 20, Jul 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bushobora gufatira ibihano umuyobozi w’imikino wayo Ivan Minnaert,kubera akavuyo yateje nyuma y’umukino wa CAF Confederations Cup iyi kipe yakinnye na USM Alger ndetse no kugaragara ari kumwe n’abatoza ndetse n’abakinnyi b’iyi kipe yo muri Algeria mbere y’umukino nyirizina.

Sponsored Ad

Nkuko twabibamenyesheje mu nkuru yo ku munsi w’ejo,Ivan Minnaert yinjiye mu rwambariro rw’abakinnyi ba Rayon Sports agenda abwira amagambo buri mukinnyi bibabaza Hategekimana Corneille uri mu batoza ba Rayon Sports niko kumubaza impamvu agaragara cyane iyo ikipe yatsinzwe gusa ,bituma bafatana mu mashati.

Minnaert ashobora kwirukanwa burundu muri Rayon Sports

Ivan Minnaert wateje umwuka mubi mu bakinnyi ba Rayon Sports ubwo yari umutoza wabo bigatuma umusaruro w’ikipe usubira inyuma,yongeye kugaragaza imyitwarire mibi ubwo USM Alger yari igeze mu Rwanda agaragara ari kuganira n’abatoza bayo ndetse n’abakinnyi,biteza umwuka mubi mu bafana bamubonye aho bahise babimenyesha ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanze kwirukana uyu mugabo w’Umubiligi kubera amafaranga y’impozamarira menshi yabaka,biravugwa ko ubuyobozi bumaze kurambirwa ndetse bushobora gufata umwanzuro wo gutandukana nawe.

Bivugwa ko Rayon Sports yakwishyura Minnaert asaga miliyoni 20 Minnaert iramutse imwirukanye ariko kuri ubu amakuru agera ku umuryango ni uko Muvunyi na bagenzi be bashobora kwemera igihombo aho kugira ngo uyu mubiligi akomeze guteza akavuyo no kwangiza byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa