Kigali

Ivan Minnaert wahoze atoza Rayon Sports yabonye ikipe nshya yerekezamo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 September 2018 Yasuwe: 3135

Umutoza Ivan Jacky Minnaert wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports,akayifasha kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Ittihad yo muri Libya yasinyemo amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mutoza wavuye muri Rayon Sports bitewe n’akavuyo yateje mu bakinnyi bigatuma batsindwa umusubirizo,yamaze kwerekeza muri Libya aho agiye gutoza ikipe ya Al Ittihad mu gihe kingana n’umwaka.

Ivan Minnaert yageze muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka asimbura Karekezi Olivier weguye ndetse atangira yitwara neza kuko mu mikino ya CAF Confederations Cup yabyitwayemo neza asezerera ikipe ya Costa do Sol ageza Rayon Sports mu matsinda y’iri rushanwa.

Umwuka waje kuba mubi ubwo uyu mubiligi yatangiraga gushwana na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ndetse n’abakinnyi bituma we n’abatoza bari bamwungirije barimo Lomami Marcel na Jannot Witakenge bahagarikwa nyuma basimbuzwa umutoza Robertinho umeze neza muri iyi minsi.

Ivan Minaert yagizwe umuyobozi wa siporo tariki ya 19 Kamena 2018 nyuma y’aho kuwa 11 Kamena 2018 ari bwo we,Lomami Marcel na Jeannot Witakenge bari bahagaritswe mu kazi ko gutoza Rayon Sports bitewe n’umwuka mubi waje mu bakinnyi ugatuma umusaruro uba mubi cyane.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble tsinda

    nta mwuka mubi yateje mu bakinnyi ujye ubanza,utekereze ibyo wanditse, awuteza,se niwe gisuperi n ishyamba

    1 month ago

Inzindi nkuru

Rayon Sports yamaze gusinyisha Mugheni Fabrice mu buryo bwemewe...

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo 2018 nibwo Rayon Sports yumvikanye na...
15 November 2018 Yasuwe: 1951 1

Jimmy Mulisa yasabye imbabazi kubera ibyo yavuze kuri Kiyovu Sports na...

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23,Jimmy Mulisa yasabye...
15 November 2018 Yasuwe: 1661 1

Cristiano Ronaldo yateye ivi asaba umukunzi we Georgina Rodriguez kumubera...

Icyamamare mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo wari uzwiho gushurashura...
15 November 2018 Yasuwe: 2967 0

Benjamin Mendy yacecekesheje Donald Trump wibasiriye perezida w’Ubufaransa...

Benjamin Mendy yacecekesheje perezida wa USA,Donald Trump wandagarije...
15 November 2018 Yasuwe: 2046 0

Matteo Kovacic yatangaje umukinnyi wa Liverpool uzayibuza gutwara igikombe...

Umukinnyi Matteo Kovacic ukinira ikipe ya Chelsea FC mu kibuga hagati...
15 November 2018 Yasuwe: 1547 0

N’golo Kante yatangaje impamvu ikomeye ituma atagura imodoka zihenze...

Umukinnyi N’golo Kante ukina hagati mu ikipe ya Chelsea FC, yabwiye...
15 November 2018 Yasuwe: 2441 0