skol
fortebet

Minnaert ushobora kugirwa umujyanama wa Karekezi arafatwa nk’intwaro ije kurimbura Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 16 Gashyantare 2017, nibwo byavuzwe na benshi ko perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi yagize Umubiligi Ivan Minnaert umujyanama wa Karekezi aho benshi mu bakinnyi ndetse n’abafana bamwamaganiye kure ndetse batangaza ko aramutse aje yaba agiye gusenya ikipe ya Ryon Sports. Karekezi yatangiye kuvangirwa mu kazi ke
Uyu mubiligi waranzwe no gusenya ibyagezweho aho yaciye hose,ashobora kugaruka muri Rayon Sports nk’umujyanama wa Karekezi Olivier n’ubwo byavugwaga (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 16 Gashyantare 2017, nibwo byavuzwe na benshi ko perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi yagize Umubiligi Ivan Minnaert umujyanama wa Karekezi aho benshi mu bakinnyi ndetse n’abafana bamwamaganiye kure ndetse batangaza ko aramutse aje yaba agiye gusenya ikipe ya Ryon Sports.

Karekezi yatangiye kuvangirwa mu kazi ke

Uyu mubiligi waranzwe no gusenya ibyagezweho aho yaciye hose,ashobora kugaruka muri Rayon Sports nk’umujyanama wa Karekezi Olivier n’ubwo byavugwaga ko aje gusimbura Karekezi Olivier mu minsi ishize gusa Karekezi na bamwe mu bakinnyi bamwamaganiye kure.

Bamwe mu bakinnyi bakoranye nawe mu mwaka wa 2016 ubwo yari muri Rayon Sports batashatse ko amazina yabo ashyirwa hanze, babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu mutoza nta terambere yazana uretse gusenya ibimaze kugerwaho ndetse no kuvangira umutoza Karekezi Olivier umaze gushyira ibintu ku murongo.

abakinnyi n’abafana ntibishimiye Minnaert

Umuyobozi wa Rayon Sports Paul Muvunyi aherutse gutangaza ko hakenewe impinduka mu mitoreze y’iyi kipe,akaba ariyo mpamvu yifuza guha akazi uyu Minnaert ndetse biravugwa ko yateze Karekezi na bagenzi be imikino itatu, irimo uwo batsinze Musanze FC 3-2, uwo kwishyura bazahura na LLB FC ku wa gatatu tariki 21 Gashyantare n’uwo bazakina na APR FC muri shampiyona uteganyijwe tariki 25 Gashyantare 2018 kugira ngo nibatayitwaramo neza bazirukanwe basimburwe na Minnaert.

Muvunyi yavuze ko yifuza guha akazi uyu mubiligi kubera ko yaberetse imishinga y’uburyo bwabafasha kwigaranzura APR FC mu mukino wa shampiyona uzabahuza ndetse bakanasezerera LLB FC muri Champions League.

Minnaert w’imyaka 47, yatoje Rayon Sports amezi abiri (Ukuboza 2015 – Gashyantare 2016),aza kuyivamo yise abayobozi bayo abanyamanyanga ndetse kuva yayivamo amaze gutoza amakipe agera kuri 5,akayavamo ashwanye n’ubuyobozi bwayo ndetse n’umusaruro mubi cyane ko nta bikombe atwara.


Rayon Sports irimo umwuka mubi, ishobora kutikura imbere ya LLB

Benshi mu bafana ba Rayon Sports batangiye kwiheba ndetse baremeza ko iyi kipe isabwa gutsindira i Burundi kugira ngo ikomeze muri CAF Champions League ishobora gusezererwa umwuka mubi uyirimo wazanwe n’uyu mugabo utavugwa ho rumwe.

Karekezi Olivier yateye utwatsi inkuru zivuga ko agiye guhabwa umujyanama ndetse yemeza ko atazi Ivan Minnaert kandi atiteguye gukorana nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa