Kigali

Ivan Minnaert yafatanye mu mashati n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 May 2018 Yasuwe: 2590

Ubwo ikipe ya Rayon Sports yari ivuye I Huye kunganya na Mukura VS 0-0,umutoza Ivan Minnaert yafatanye mu mashati na Vice President wa Rayon Sports uherutse guhanwa na CAF witwa Muhirwa Prosper ndetse na Kayihura Regis Murumuna wa Gacinya Chance Dennis.

Muhirwa Prosper yahagaritse imodoka yari itwaye abakinnyi mu mujyi wa Muhanga kuri sitasiyo ya Gas Oil agurira abakinnyi amata kwa Hadji aho buri mukinnyi yamuguriye akajerikani,bibabaza Minnaert wavuze ko ari ukumusugura kuko batigeze babimumenyesha mbere.

Ivan Minaert yahise abwirana umujinya Prosper ko atagombaga kugurira abakinnyi amata, bahita batangira gufatana mu mashati bakizwa na bagenzi babo bari kumwe mu modoka barimo na Regis nawe washwanye na Minnaert.

Ubwo aba bombi bafatanaga mu mashati,babwiranye amagambo akomeye ndetse bategana iminsi aho Prosper yabwiye Minnaert ko niba amushaka azamubona.

Iva Minnaert yashinje aba bagabo bombi kumugambanira ndetse bikagera ubwo baha ruswa bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports kugira ngo bitsindishe ku mukino wa Kirehe FC n’uwa Etincelles.

Bivugwa ko myugariro Manzi Thierry yaba ari mu bahawe akantu kugira ngo yitware nabi muri iyi mikino 2,cyane ko yayitwayemo nabi cyane.

Minnaert aherutse gutangaza ko hari abantu ba hafi muri Rayon Sports batifuza ko akomeza kuyitoza ndetse bajya mu matwi abakinnyi aho ku isonga haje uyu Prosper na Regis ndetse biravugwa ko ari bo bandikiye urwandiko umukinnyi Mugisha Francois uzwi nka Master bamusaba ko yabwira umutoza ko atiteguye kubanza mu kibuga.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble B.JEAN BAPTISTE

    UYUMUTOZA NAWE ARIGUSHAKIRA IMPAMVU AHO ITARI KUGURIRA AMATA ABAKINNYI MUBYUKURI NUMVA KITARAGOMBAGA KUMUTERA IKIBAZO AHUBWO BARIYA BAGABO UMUTOZA YARI YARABABUZE BUKEYE BARWANIRA NO MUNDEGE YEMWE BIRABABAJE !

    May 2018

Inzindi nkuru

Niyonzima Seif yafashije Rayon Sports gutsindira Marines FC i...

Umukinnyi Niyonzima Olivier Seif uri mu bihe byiza cyane,yafashije Rayon...
19 January 2019 Yasuwe: 1247 0

Hakizimana Muhadjiri yateye utwatsi umukobwa wamushinje kumwiba telefoni...

Rutahizamu wa APR FC,Hakizimana Muhadjiri yatangaje ko atigeze yiba...
19 January 2019 Yasuwe: 898 0

Umugore wa Javier Hernandez yaciye ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga...

Umugore wa rutahizamu Javier Hernandez uzwi nka Chicharito ukinira Westham...
19 January 2019 Yasuwe: 2061 0

Diego Maradona agiye kujyana mu nkiko umukobwa arusha imyaka 30 amuziza...

Icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona cyarahiriye kujyana mu nkiko...
19 January 2019 Yasuwe: 1453 0

Umukinnyi yakubiswe n’umurabyo ubwo yari mu kibuga bitera ubwoba bagezi be...

Umukinnyi witwa Henrique, ukinira ikipe yabatarengeje imyaka 20 ya Agua...
19 January 2019 Yasuwe: 1995 0

Nizeyimana Djuma yongeye gufasha Kiyovu Sports gutsinda Musanze...

Rutahizamu Nizeyimana Djuma ntari gusiba guhagarika gutsinda ibitego kuko...
18 January 2019 Yasuwe: 1425 0