Kigali

Ivan Minnaert yabwiwe ko azirukanwa nadakosora amakosa ye mu kwezi kumwe

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 June 2018 Yasuwe: 1365

Mu nama yabereye mu kabari ko mu Nzove ihuje ubuyobozi bwa Rayon Sports,umutoza Ivan Minnaert bamwe mu bakinnyi n’abakuriye amatsinda y’abafana, yarangiye Ivan Minnaert ahawe ukwezi kumwe ko gukosora amakosa ye arimo agasuzuguro,gucamo ibice abakinnyi ndetse no gusuzugura ubuyobozi,atakwisubiraho akirukanwa.

Muri iyi nama hahishuwe ko Ivan Minnaert yashwanye n’abakinnyi ba Rayon Sports barimo Muhire Kevin,Manishimwe Djabel,Bimenyimana Bonfils Caleb,Nahimana Shassir,Rtanga Eric,Niyonzima Olivier Sefu,Mugume Yassin na Bakame biyongereyeho abatoza bose bamwungirije.

Benshi mu bakinnyi bakomeye ba Rayon Sports bashwanye na Minnaert

Manishimwe Djabel wari uhagarariye bagenzi be yabwiye Perezida wa Rayon Sports ko umutoza Minnaert yaciyemo ibice abakinnyi ndetse bamwe mu bakinnyi batakimwiyumvamo ariyo mpamvu baherutse gutsindwa n’Amagaju ibitego 2-1.

Nahimana Shassir yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko uyu mutoza yamubeshyeye ko yamusuzuguye kandi nta kibazo cy’imyitwarire mibi agira ndetse asaba ubuyobozi gukora iperereza bakamurenganura kubera iycarubozo yakorewe,agakurwa mu ikipe.

Shassir yasabye ubuyobozi kubanza Minnaert impamvu amuhohotera

Perezida Muvunyi Paul yasabye Ivam Minnaert kureka agasuzuguro ke,kwibasira abakinnyi ndetse no kubafata nabi,agacika ku ngeso yo kwibasira ubuyobozi by’umwihariko Prosper ahora ashinja guha abakinnyi ruswa kugira ngo bitsindishe.

Ivan Minnaert asuzugura bikomeye abatoza bamwungirije

Muvunyi yahawe ukwezi kumwe Ivan Minnaert kugira ngo yikosore,naramuka adahinduye imyitwarire ye azirukanwa ku kazi ke.

Minnaert yashinjwe gusuzugura abatoza be bamwungirije,aho iyo agiye kugirana inama n’abakinnyi mbere y’umukino abasohora hanze.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bagiye gusura kiliziya bifuza gukoreramo...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus we n’umukunzi we...
20 November 2018 Yasuwe: 1876 0

Umukino wa Rayon Sports na APR FC mu irushanwa ryo kurwanya ruswa...

Umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports mu mukino wari wateguwe...
20 November 2018 Yasuwe: 1359 0

Karekezi Olivier ari mu batoza bashaka gutoza ikipe yo muri...

Umutoza Karekezi Olivier wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports yamaze gutanga...
20 November 2018 Yasuwe: 1565 0

Kagere Meddie yatangaje ubugome yakorewe n’abakinnyi ba Gor Mahia...

Umunyarwanda Kagere Meddie ukinira ikipe ya Simba SC yo muri...
20 November 2018 Yasuwe: 2455 0

Bakame yatangaje ikintu atazibagirwa muri Rayon Sports ndetse n’umutoza...

Uwahoze ari kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame uherutse...
20 November 2018 Yasuwe: 3007 0

APR FC yamaze gushyiraho umutoza usimbura Dr Petrovic

Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko umutoza Jimmy Mulisa wari umutoza wa 2...
20 November 2018 Yasuwe: 2330 1