Kigali

Ivan Minnaert yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports ndetse ababwira ikidindiza ikipe yabo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 August 2019 Yasuwe: 5666

Uwahoze atoza ikipe ya Rayon Sports umubirigi Ivan Jacky Minnaert yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports kubera akayabo yacishije ikipe yabo gusa ababwira ko bamwe mu bayobozi bayo bita ku nyungu zabo bwite ariyo mpamvu idindira.

Minnaert wishimiye umwanzuro wa FERWAFA yategetse Rayon Sports kumwishyura amadorali y’Amerika angana n’ibihumbi 35, 535,asaga miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko, yabwiye abafana ba Rayon Sports ko yiteguye kuganira n’iyi kipe ku buryo yamwishyura mu buryo buyoroheye gusa atunga agatoki bamwe mu bayobozi bayo ko bakunda inyungu zabo bwite aho kwita ku ikipe.

Yagize ati "Buri muntu unzi neza azi impamvu bashakaga kunyirukana, barageraje kugira ngo dutsindwe, bishyuye abantu bateza ibibazo muri Stade ku mukino wa Rayon Sports n’Amagaju. Hari abari bahari kubera inyungu zabo atari iterambere ry’ikipe. Rayon Sports idafite abantu nk’abo yagera kure cyane.

Abafana ba Rayon Sports mumbabarire kubera ibyabaye.Umunyamategeko wanjye namaze kumubwira ko niba Rayon Sports yiteguye ko tuganira twiteguye."

Ivan Minnaert utoza ikipe ya Al-Ittihad Tripoli muri Libya,aherutse kwishongora ku bahoze ari abayobozi ba Rayon Sports barimo Martin Rutagambwa na Muhirwa Prosper ko bamuhaye noheli hakiri kare kubera aka kayabo batumye ikipe ya Rayon Sports icibwa.Rayon Sports yamaze gutangaza ko izajurira.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    nukuri ntiyabeshye rayon yacu ifite abayobozi beza yagera kure cyane

    2 months ago

Inzindi nkuru

Ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere beza b’ikinyejana cya 21,Lionel Messi...

Umunya-Argentine Lionel Andres Messi ukinira FC Barcelona yo mu gihugu cya...
21 October 2019 Yasuwe: 1250 0

Abakinnyi 30 bazavamo uwegukana Ballon d’Or bamaze kumenyekana

Muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Ukwakira...
21 October 2019 Yasuwe: 1399 0

Umugabo wagenderaga mu mutaka yaparitse mu kibuga rwagati ahagarika umukino...

Umugabo utavuzwe amazina yakoze amahano amanukira mu mutaka [parachute]...
21 October 2019 Yasuwe: 3287 0

Musanze FC yahaye umutoza wayo umukoro ukomeye kugira ngo atabare akazi ke...

Umutoza wa Musanze FC Amars Niyongabo yabwiwe ko natabona amanota 7 mu...
21 October 2019 Yasuwe: 1094 0

Rayon Sports yahanitse ibiciro byo kwinjira ku mukino izakiramo Bugesera...

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku...
21 October 2019 Yasuwe: 2449 0

Sugira Ernest yatangaje impamvu yitwara neza mu ikipe y’igihugu kurusha muri...

Rutahizamu Sugira Ernest ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago...
21 October 2019 Yasuwe: 2325 0