skol
fortebet

Ivan Minnaert yatangaje ibyago bikomeye yahuriye nabyo muri Afurika y’Epfo birimo no gushaka kumwica

Yanditswe: Friday 13, Apr 2018

Sponsored Ad

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert yatangaje ko ubwo yageraga muri Afurika y’Epfo yasanze yaragambaniwe n’ikipe ya Black Leopards imubeshyera ko yayibye urufunguzo rw’imodoka yakoreshaga,mu rwego rwo kugira ngo itazamwishyura akayabo k’amafaranga yagombaga gucibwa kubera kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Ivan Minnaert wageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku munsi w’ejo,yatangarije abanyamakuru ko akigera muri Afurika yasanze polisi yo mu gace ka Polokwane muri Johannesburg imutegereje niko guhita imuta muri yombi ku wa Kabiri imubwira ko ashinjwa icyaha cy’ubujura yakoreye ikipe ya Black Leopards.

Black Leopards yashatse kwica Minnaert kubera yabareze kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko

Uyu wari ugiye muri iki gihugu gukurikirana ikirego yari yahaye akanama Nkemurampaka ka Shampiyona ya Afurika y’Epfo (Premier Soccer League Dispute Resolution Chamber, PSL DRC), cy’uko Black Leopards yamwirukanye mu buryo budakurikije amategeko,yatunguwe no guhita atabwa muri yombi na polisi aho yavuze ko nayo ishobora kuba yarariye ruswa.

Yagize ati “Ni ibintu bahimbye bitigeze bibaho, maze Polisi na yo igwa mu mutego. Icyabaye ni uko nari mfitanye ibibazo n’ikipe nahozemo, kimwe cyari icyaha, ikindi cyari ikirego nashyikirije ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kijyanye n’amasezerano yanjye atarubahirijwe.Bahimbye ibintu bagamije kunyotsa igitutu, no kuyobya uburari kubera ibyo bankoreye kandi bigomba kubacisha akayabo k’amafaranga. Bambwiye ko kugambira kunyica bizabacisha amadolari 200.000, n’aho amasezerano yanjye yo bakabaca hagati y’Amadolari 25.000 na 200.000.”

Minnaert wafunzwe nta byangombwa byo kumufunga yeretswe yakomeje avuga ko yafunzwe bamubwira ko yibye urufunguzo rw’imodoka, kandi aricyo kimenyetso yari afite gihamya ko habayeho umugambi wo kumwica ubwo bari bamaze kumwirukana kugira ngo atazabacisha akayabo.

Yagize ati “Banshinjaga ko nibye urufunguzo rw’imodoka, bakaruha agaciro k’Amadolari ya Amerika 1000. Ariko icyariho ni uko urwo rufunguzo, rwari ikimenyetso simusiga cy’uko habayeho umugambi wo kunyica, kubera ko baje kunyiba imodoka ari ninjoro kandi bwari bucye nyibasubiza. Mbyumvise narabyutse ngerageza kubitambika mbabuza kuyitwara maze bagerageza kungonga.”

Minnaert yafunzwe ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 10 Mata, arekurwa mu mugoroba wo kuwa gatatu, akaba yarageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa kane tariki ya 12 Mata saa moya n’igice, ahita ajya gukoresha imyitozo ya Rayon Sports yatangiye saa ine za mugitondo.

Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’umukino wo kwishyura wa 1/8 mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup) igomba gukina na Costa Do Sol i Maputo kuwa gatatu tariki ya 18 Mata 2018,aho mu umukino ubanza yatsinze ibitego 3-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa