Kigali

Iyo utoza Rayon Sports uba ugomba gutsinda-Karekezi

Imikino   Yanditswe na: 22 July 2017 Yasuwe: 1137

Umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko aje mu ikipe ya Rayon Sports gushaka intsinzi nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka 2 atoza iyi kipe mu minsi ishize.

Uyu mugabo wari umaze iminsi atoza mu makipe y’abana muri Suwede yiteguye gukora ibishoboka byose agafasha iyi kipe gutwara ibikombe nk’ uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Authentic kuri uyu wa Gatanu.

Yagize ati “Nibyo koko nagiranye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 kandi nishimiye kugaruka mu gihugu cyanjye gutoza Rayon Sports icyizere abayobozi ba Rayon Sports bangiriye ngomba kubigaragariza mu gutsinda kuko iyo utoza ikipe ya Rayon Sports icya mbere uba ugomba gutsinda kandi nanjye nifuza kubaka izina ryanjye.Nizeye ko Imana izabimfashamo.”

Uyu mutoza azagera I Kigali ku italiki ya 27 Nyakanga aho yatangaje ko aje kwitegura amatora no guhita atangira akazi muri Rayon Sports.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Intambara ya Mourinho na Pogba ikomeje gufata indi ntera

Umutoza Jose Mourinho na Paul Pogba waguzwe amafaranga menshi mu ikipe ya...
19 April 2018 Yasuwe: 591 0

Rayon Sports ikoze amateka yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations...

Bigoranye,ikipe ya Rayon Sports ibashije kwandika amateka yo kwerekeza mu...
18 April 2018 Yasuwe: 2700 1

Mutatsimpundu uzwi muri Volleyball y’u Rwanda nawe yatorokeye muri...

Umukinnyi w’ikipe ya APR VC akaba n’umwe mu bakinnyi bakomeye muri Volleyball...
18 April 2018 Yasuwe: 1179 0

Manchester City niyo ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’umwaka ya Premier...

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester City nibo biganje mu ikipe y’umwaka mu...
18 April 2018 Yasuwe: 774 0

Rayon Sports mu nzira yo gukora amateka mu mikino Nyafurika

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 18 Mata 2018 nibwo benshi bategereje kureba...
18 April 2018 Yasuwe: 2172 1

Minnaert yababajwe n’uko Costa do Sol yabakiriye

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert yababajwe n’ukuntu...
17 April 2018 Yasuwe: 3045 1