skol
fortebet

James Milner yatangaje aho urwango rukomeye yanga Manchester United rwakomotse

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

Umwongereza James Milner uri kwitwara neza muri Liverpool nubwo ashaje,yatangaje ko se umubyara wakuze afana Leeds United yamusabye kutazigera yambara imyenda y’umutuku byatumye akura yanga Manchester United kugeza n’ubu.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wo hagati yabwiye ikinyamakuru Fourfourtwo ko yarinze akura atambaye ibara ry’umutuku kugeza ubwo yerekezaga mu ikipe ya Liverpool mu mwaka wa 2015 avuye muri Manchester City.

Milner wazamukiye muri Leeds yanga Manchester United

Yagize ati “Nibyo ntabwo iwacu twari twemerewe kwambara amabara y’umutuku y’abakeba.Abafana ba Leeds bangaga Manchester United kuko zari zihanganye nkiri umwana.Sinigeze ntunga imyenda itukura kuko nayambaye bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.Nkigera muri Liverpool nibwo Papa yambwiye ko ari ubwa mbere yishimye ambonye nambaye umutuku.”

James Milner yakuriye mu ikipe ya Leeds yafanwaga bikomeye na se umubyara gusa iyi kipe yaje gusubira inyuma yerekeza mu makipe atandukanye nka Newcastle, Aston Villa, Manchester City na Liverpool arimo ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa