skol
fortebet

Jermain Pennant wakiniye Arsenal na Liverpool yaciye inyuma umugore we asambana n’’umworozikazi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 26, Aug 2018

Sponsored Ad

Umusore Jermaine Pennant uzwi cyane mu ikipe ya Arsenal,Liverpool,stoke na Wolves yatamajwe n’umukobwa usanzwe ari umworozi witwa Laura Jane wavuze ko baryamanye ndetse ko yamubeshye amazina ye kugira ngo atamenya uwo ariwe.

Sponsored Ad

Jernaine Pennant uzwiho gukunda abagore cyane,yatamajwe n’uyu mugore wamujyanye mu itangazamakuru amushinja kwihindura amazina akamutereta bikarangira baryamanye.

Laura usanzwe ari umworozikazi yavuze ko yasambanye na Jermaine Pennant
Uyu mukobwa usanzwe ari umworozi w’inka yabwiye The Sun ko uyu musore wahoze akina ruhago,yamuterese bakaryamana mbere y’uko yerekeza mu irushanwa rya Big Brother.

Pennant washakanye n’umugore witwa Alice Goodwin w’imyaka 32 mu mwaka wa 2014,yabeshye uyu mworozi witwa Laura ko yahoze ashakira abakinnyi ba ruhago amakipe ndetse ko yitwa Jay Lloyd ubwo yatangiraga gutereta uyu mukobwa bikagera ubwo amusambanya.

Laura yagize ati “Yambeshye ko nta mugore agira.Yambwiye ko yitwa Jay Lloyd ndetse ko yahoze ashakira abakinnyi amakipe sinabasha kumenya uwo ariwe kuko sinkunda gukurikirana umupira w’amaguru.

Pennant asanzwe afite umugore w’ikizungerezi

Laura yavuze ko bamaze iminsi bakundana batangiye kubwirana amagambo y’ibishegu ndetse Pennant amusaba ko yazamusura mu rugo bagasangira.

Uyu Laura yavuze ko yamusuye bakorana imibonano mpuzabitsina gusa yaje kumenya ko yahoze akina umupira w’amaguru nyuma yo kumubona mu itangazamakuru ari hafi kwitabira irushanwa rya Big Brother.

Laura yavuze ko Pennant yamusabye ko bazongera guhura bakaryamana mu ibanga umugore we atabizi,uyu moshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa