skol
fortebet

Jesse Lingard yatandukanye n’umukunzi we kubera kumuca inyuma

Yanditswe: Sunday 11, Mar 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United Jesse Lingard yamaze gutandukana n’umukunzi we Jena Frumes ukomoka muri USA bari bamaze amezi 15 bakundana, bapfuye kumuca inyuma agasambana na Leonie Borek w’imyaka 32. Mu kwezi k’Ukuboza 2017,nibwo The Sun yatangaje inkuru yabaye kimomo hirya no hino ko uyu musore w’imyaka 25 yaryamanye n’umufana wa Manchester United witwa Leonie Borek nyuma y’umukino batsinzwe na Manchester City ibitego 2-1,ndetse uyu musore akimara gusambanya uyu mugore ufite umwana (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United Jesse Lingard yamaze gutandukana n’umukunzi we Jena Frumes ukomoka muri USA bari bamaze amezi 15 bakundana, bapfuye kumuca inyuma agasambana na Leonie Borek w’imyaka 32.

Mu kwezi k’Ukuboza 2017,nibwo The Sun yatangaje inkuru yabaye kimomo hirya no hino ko uyu musore w’imyaka 25 yaryamanye n’umufana wa Manchester United witwa Leonie Borek nyuma y’umukino batsinzwe na Manchester City ibitego 2-1,ndetse uyu musore akimara gusambanya uyu mugore ufite umwana umwe yahise asurwa n’uyu mukunzi we Frumes.

Ubwo iyi nkuru yamaraga kujya hanze,ntabwo Frumes yahise atandukana na Lingard nubwo byamubabaje cyane,ahubwo abikoze nyuma y’amezi 3 ibi bibaye nyuma yo kunanirwa kubyihanganira.

Frumes yari aamze amezi 15 afana Manchester United

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,uyu mukobwa w’imyaka 24 yifurije amahirwe uyu musore ndetse amubwira ko ibyabo byahagararara.

Amakuru atangazwa na The Sun aravuga ko uyu mukobwa yaba yarahaye abafana be nimero ya telefoni ya Lingard kugira ngo bamwibasire cyane ko akimara gutangaza ko atandukanye nawe yahise asiba amafoto ndetse na bimwe mu byerekeye Lingard yari yarasangije abakunzi be kuri instagram akabisimbuza amafoto ye yiyambariye bikini.

Amafoto agaragaza uburanga bwa Frumes





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa