skol
fortebet

Jimmy Mulisa yamenye ibanga rizamufasha gutsinda Club Africain

Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018

Sponsored Ad

Umutoza mukuru wa APR FC,Jimmy Mulisa yatangaje ko we n’abakinnyi be bari gukora imyitozo ikaze kugira ngo batsinde Club Africain ndetse we abona ibanga ryo kuyitsinda ari ukwitegura bishoboka ndetse no kwirinda imyumvire y’uko gutsinda Abarabu bidashoboka.

Sponsored Ad

Mulisa wari umutoza wa 3 wa APR FC,aherutse kugirwa umutoza mukuru nyuma yo gusezera ku butozwa kwa Dr Ljubomir "Ljupko" Petrović kubera uburwayi bw’umutima afite, butamwemerera gukomeza gutoza,yabwiye abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo ku munsi w’ejo ko APR FC iri gukora imyitozo ikomeye ndetse ariryo banga rizayifasha gusezerera Club Africain muri CAF Champions League.

Yagize ati “Abakinnyi bahagaze neza, nabo bafite ubushake bwo kwitwara neza imbere ya Club Africain. Iyo ubonye abakinnyi bawe bameze gutya, na we nk’umutoza biguha imbaraga.Umupira ni mu mutwe. Iyo witeguye neza ku giti cyawe, ukikuramo ko ari abarabu mugiye gukina , ugakina umupira wawe ukitegura, byose birashoboka. Nk’umuntu wakinnye umupira,twigeze gukuramo Zamalek ,APR FC ifite amateka n’abakinnyi barabizi. Byose birashoboka."

Umukino ubanza wa CAF Champions League uzahuza APR FC na Club Africain yo muri Tunisia uzabera i Kigali tariki 28 Ugushyingo 2018 kuri Stade ya Kigali guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba. Uwo kwishyura ni tariki 4 Ukuboza 2018.

Nyuma yo kuva mu Mavubi y’abatarengeje imyaka 23, Jimmy Mulisa yatoje abakinnyi be uburyo bwo kugumana umupira ariko basatira izamu cyane, ndetse buri wese akitoza kuba yatsinda igitego igihe bibaye ngombwa.

Abakinnyi bakze imyitozo yok u munsi w’ejo bafite morale nyinshi gusa iyi myitozo ntiyagaragayemo Hakizimana Muhadjiri, Jimmy Mulisa yavuze ko yasabye uruhushya kubera ikibazo bwite yari afite.


APR FC iri gukora imyitozo ikomeye yo kwitegura Club Africain

Amafoto:Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa