Kigali

Jimmy Mulisa yasabye imbabazi kubera ibyo yavuze kuri Kiyovu Sports na Kirehe FC

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 November 2018 Yasuwe: 2330

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23,Jimmy Mulisa yasabye imbabazi abakunzi ba Kiyovu Sports na Kirehe FC kubera amagambo yavuze ku bakinnyi bayo nyuma yo kunganya 0-0 na RDC ku munsi w’ejo.

Nyuma y’umukino, umunyamakuru wo muri RD Congo yabajije Jimmy Mulisa ko kuba yakoresheje abakinnyi 5 mu ikipe y’igihugu baturuka mu ikipe ya APR FC ataba ari uko ari umutoa wayo wungirije amusubiza ko abikoze bwaba atari ubunyamwuga yongeraho ko nta wakwirengagiza ko abakinnyi ba APR FC batari ku rwego rumwe n’urwa ba Kirehe na Kiyovu Sports.

Nyuma yo kubona umunyamakuru wa Radio10, Imfurayacu Jean Luc ku rukuta rwe rwa Facebook yashyizeho aya magambo ye bigateza umwuka mubi mu bafana, Jimmy Mulisa yihutiye kumwandikira asaba imbabazi abakunzi b’aya makipe, avuga ko yakoze amakosa ndetse ayanayasabira imbabazi.

Yagize ati” Mfashe uyu mwanya nsaba imbabazi ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu sc,Kirehe FC n’abakunzi bayo muri rusange ku byo navuze..mu byukuri ntabwo nari mbigambiriye nabivuze nsubiza ikibazo nari mbajijwe abantu babifata uko ntari nshatse gusobanura mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima”

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Gabi nteziyaremye

    None uyu umutipe yavuga iki ko nawe ntabumenyi mubutoza afite yagaragaje lever ye ntakundi

    November 2018

Inzindi nkuru

PSG yanze amamiliyoni n’abakinnyi 3 bakomeye yahawe na Real Madrid kuri...

Ikipe ya PSG ikomeje gutera benshi urujijo kubera ukuntu yanze akayabo ka...
22 August 2019 Yasuwe: 611 0

Cristiano Ronaldo yashyize atangaza ikintu gikomeye ashimira Messi bahora...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri kuvuga ukuri kwinshi muri iyi minsi kuri...
22 August 2019 Yasuwe: 1241 0

APR FC yasinyishije umukinnyi wa Gatanu uturutse muri Rayon...

Ikipe ya APR FC imaze gusinyisha amasezerano y’imyaka 2 umukinnyi wo hagati...
21 August 2019 Yasuwe: 4282 1

Rayon Sports yahinduye gahunda y’urugendo rwayo rwo kwerekeza muri...

Rayon Sports yigije imbere gahunda yayo yo kwerekeza muri Sudani gukina na...
21 August 2019 Yasuwe: 3433 1

Pulisic yanze kwerekeza mu ikipe ya Manchester United kubera impamvu...

Rutahizamu wa Chelsea Christian Pulisic yanze kujya mu ikipe ya Manchester...
21 August 2019 Yasuwe: 3255 0

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera amarenga yaciye y’igihe...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiamo Ronaldo,yatangarije kuri televiziyo ya...
21 August 2019 Yasuwe: 3578 0